Indirimbo yifashishijwe na Trump mu nama na Ramaphosa yateje impaka: “Dubul’ibhunu” si amagambo afatwa uko yanditse – Urukiko

0
51

Washington, D.C. – Ku wa 20 Gicurasi 2025, Perezida Donald Trump yashyize Perezida Cyril Ramaphosa mu mwanya utoroheye, ubwo yamwerekaga amashusho arimo Julius Malema, umuyobozi w’ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF), aririmba amagambo “Dubul’ibhunu,” bivuga “Rasa Umunyaburayi w’Umuholandi” mu rurimi rw’Igizulu.

Iyi ndirimbo, yakunzwe cyane mu bihe by’ivanguramoko mu myaka ya 1980, yahimbwe mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bushingiye ku irondaruhu ryari riyobowe n’Abaholandi (Afrikaners/Boers). Abazungu bo muri Afurika y’Epfo, by’umwihariko abaturutse mu Buholandi, bayoboye Leta ya apartheid kugeza mu myaka ya 1990.

“Dubul’ibhunu” yaciye mu nkiko inshuro nyinshi, ntifashwe nk’urwango

President of South Africa Cyril Ramaphosa and US President Donald Trump look on as a video plays in the Oval Office of the White House on Wednesday.
Perezida Ramaphosa yicaye acecetse ubwo Trump yerekaga amashusho y’inkuru irimo amagambo akomeye ya Julius Malema

Malema, wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye mu ishyaka ANC ariko akaza kwirukanwa, ni we umaze igihe asubije iyi ndirimbo mu buzima bw’Abanyafurika y’Epfo biciye mu bikorwa bya politiki bye n’ishyaka rye rya EFF.

Muri 2010, urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwafashe amagambo y’iyo ndirimbo nk’urwango rushishikariza urugomo. Ariko mu 2022, urukiko rwisumbuye rwarabihinduye, rwemeza ko amagambo yayo atari ayafashwa uko yavuzwe. Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Urukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga rw’u Rwanda rwemeje ko amagambo nk’ayo “adashobora gufatwa nk’ayo gushishikariza urugomo, kuko afite inkomoko mu rugamba rw’iharanira ubwigenge.”

Trump yifashishije indirimbo mu gushimangira ibirego bye

Trump yakoresheje aya mashusho mu gushimangira ko hari ibikorwa bigamije ihohoterwa ry’Abazungu muri Afurika y’Epfo. Mu gihe amashusho yakinirwaga muri Oval Office, Ramaphosa yicaye acecetse ariko yaje gusobanura ko amagambo ari muri iyo ndirimbo adahagarariye politiki ya guverinoma ye kandi ko ari igice cy’amateka y’igihugu mu rugamba rwo kurwanya apartheid.

Malema n’ishyaka EFF bafite uruhare rukomeye mu kongera ibitekerezo byo gusubiza abaturage ubutaka bwambuwe mu bihe bya apartheid, ariko uburyo babyitwaramo bukomeje gutera impaka cyane, by’umwihariko mu matsinda y’abazungu barimo AfriForum, bashinja Malema gutiza umurindi urugomo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here