Goma: AFC/M23 Yagiranye Ikiganiro na Joseph Kabila Hagamijwe Amahoro Arambye muri RDC

0
71

Goma, 30 Gicurasi 2025 — Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro na Joseph Kabila, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Ibi biganiro byabereye i Goma, aho Kabila yasuye iri huriro ribarizwamo umutwe wa M23, umaze igihe ugenzura bimwe mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko ibiganiro byibanze ku “mahoro arambye, ubufatanye n’umubano by’Abanye-Congo byashoboka.” Yagize ati:

“Ikiganiro cyiza kuri iki gicamunsi i Goma hagati y’ubuyobozi bwa AFC/M23 na Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida.”

Uruzinduko rwa Kabila muri Goma

Tariki ya 26 Gicurasi, AFC/M23 yatangaje ko Joseph Kabila yageze i Goma, mu ruzinduko rwari rumaze iminsi itatu ruteguye. Nk’umusenateri ubuzima bwe bwose, Kabila amaze igihe agaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu gushakira igihugu cye amahoro, cyane cyane mu karere karangwamo umutekano muke.

Kuva yagera i Goma, Kabila yasuriye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kiri mu maboko ya AFC/M23, agirana ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero, ndetse n’abayobozi ba gakondo, byose bigamije kumva ibyifuzo by’abaturage no kureba uko amahoro yazanwa mu buryo burambye.

Akamaro k’ibi biganiro

Ibi biganiro bifatwa nk’intambwe nshya mu gushaka amahoro hagati y’inyeshyamba n’abahoze ku butegetsi. Bije bikurikira ibiganiro AFC/M23 iri kugirana na Leta ya RDC byatangiriye muri Qatar muri Werurwe 2025. Kabila, usanzwe atavuga rumwe na Perezida Félix Tshisekedi, ashobora kuba yifashishwa nk’umuhuza utemerwa ku mugaragaro ariko ufite ijambo rikomeye mu banyapolitiki bo muri RDC.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here