Imyobo y’indake mu masengesho ya Nyagatare: Iperereza ku myizerere idasanzwe

0
42

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Musheri, haravugwa inkuru y’umuturage witwa Twizerimana Innocent wacukuye imyobo mu rugo no mu isambu ye, bikekwa ko yayikoresheje mu bikorwa by’amasengesho. Abaturage batanze amakuru bavuga ko hari umwobo wasanzwe iwe mu rugo, indi iboneka mu isambu ye, ndetse n’indi iri mu baturanyi, aho bavuga ko bayifashishaga mu masengesho, indi bakayikoresha mu guhunika imyaka.

Umwe mu baturage yagize ati: “Kuva nabera ni bwo bwa mbere mbibonye, tuzi ko twari tumuzi hano mu Mudugudu ntiyibaga, ahubwo niba ari ubuvumo wenda akaba yasengeragamo ntabwo tubizi gusa nabonye bikabije kuko yagiye ajijisha hamwe hejuru yahinzeho imyaka ku buryo uhageze utamenya ko ari hejuru y’umwobo w’indake.”

Undi na we yagize ati: “Abantu benshi bari kuvuga ngo bazajya basengera mu butayu, ijambo ry’Imana bamwe barifashe ukundi ibi bintu ugereranyije hari abantu bavuye mu matorero menshi, harabavuye mu Badive, mu Bapantekote no mu bandi, ibi rero bari kubyitirira amatorero bakavuga ngo Yesu agiye kuza ngo bacukure mu butayu, uyu musore twari tumutunze nk’inyangamugayo.”

Iperereza ry’inzego z’umutekano

SP Twizeramana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ibi byatahuwe nyuma yuko uru rwego ruhawe amakuru n’abaturage. Yagize ati: “Twabonye amakuru abaturage batubwira ko hari imyobo mu mirima y’abaturage, tujyayo dusanga irahari ariko uwayicukuye ntitwabashije kumufata kuko yatorotse hagaragara umugore we wavuze ko ari imyobo bifashisha kubikamo imyaka no gusengeramo.”

Akomeza agira ati: “Amakuru abaturage baduha hari undi muturage uri aho hari mu Murenge wa Rwimiyaga usengana n’uwonguwo mu myobo, naho tujyayo dusanga yajyaga asengeramo afitemo n’ibyo kurya yabitsemo.”

Uyu muvugizi wa Polisi yongeyeho ko bigaragara ko aba baturage bari mu basanzwe bagaragarwaho imyemerere idasanzwe, aho baba bariyomoye ku matorero yabo, bakajya gusengera ahantu hatemewe.

Impungenge z’abaturage n’ubuyobozi

Abaturage bagaragaje impungenge ku myizerere idasanzwe ya Twizerimana, bavuga ko nubwo yari azwiho imyitwarire myiza, iyi myitwarire idasanzwe yabateye kwibaza ku myizerere ye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko bugiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri ku bikorwa by’uyu muturage.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here