Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akomeje kugaragara mu bikorwa bivugwa ko bigamije gufasha igihugu cyabo gusubira ku murongo. Nyuma yo kuva mu buhungiro, Kabila yatangiye kwakira amatsinda atandukanye mu biganiro byibanda ku mahoro, impinduka n’iterambere ry’igihugu.
Kuva icyumweru gishize, Kabila yakiriye abanyapolitiki, abanyabwenge, abayobozi b’amadini, ndetse n’abakuru b’imiryango gakondo mu murwa wa Goma. Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibi biganiro ari intangiriro y’uruhare rushya rwa Kabila mu gusubiza RDC ku murongo.
Kabila yahuye n’abayobozi b’amashuri makuru
Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, Joseph Kabila yakiriye itsinda ry’abarimu n’abayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza. Harimo Perezida w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru muri Kivu ya Ruguru, Mohindo Mughanda, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UNIGOM. Ibiganiro byibanze ku ruhare rw’uburezi mu guhindura igihugu, n’uko abanyabwenge bashobora kugira ijambo mu miyoborere mishya.
AFC/M23 na Kabila barashaka impinduka
Mu cyumweru kimwe gishize, Kabila yanahuye na Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bo muri AFC/M23. Corneille Nangaa yavuze ko guhura kwabo ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuzana amahoro arambye no guha abaturage icyizere cy’impinduka. Yavuze ko Kabila afite ubunararibonye bwo kuyobora igihugu, kandi yifuza gukoresha ubwo bumenyi mu kugikosora.
Abayobozi b’imyemerere na gakondo barimo kugira uruhare
Kabila kandi yakiriye abanyamadini n’abakuru b’imiryango gakondo, baganira ku mahame n’indangagaciro zafatanya n’ibiganiro bya politiki mu kuzahura igihugu. Benshi muri bo bagaragaje impungenge ku mimerere igihugu kiriho ariko banatangaza icyizere kuri uru rugendo rushya.













