Kigali:Abafana ba Chelsea Basuye Urwibutso Rwa Jenoside Ku Gisozi

0
44

Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ry’abafana b’ikipe ya Chelsea mu Rwanda, Kigali Blues Fans, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu gikorwa cyari kigamije kwibuka no gukangurira bagenzi babo gukura isomo mu mateka y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’iminsi itatu ikipe ya Chelsea itwaye igikombe cya UEFA Conference League. Abagize iri tsinda basoje urugendo rwitwa Work to Remember rwatangiriye i Kinamba ahazwi nko kwa Gakire, bakomereza ku rwibutso, aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe, uburyo yakorewe, n’ingaruka zayo.

Kwigira ku mateka si gufanira ku ishyiga gusa

Mbonyishuti Isaac Oday, umuhuzabikorwa w’iri tsinda, yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije kurenga urwego rwo gusa no gukunda umupira w’amaguru, ahubwo kikaba n’umwanya wo kwigira ku mateka no guha icyubahiro abatakaje ubuzima mu buryo bw’agashinyaguro.

“Turashishikariza abafana bose kuza gukora igikorwa nk’iki, kuko hari byinshi tuhigira, si ugufana gusa. Bifasha kwibuka abataragize amahirwe yo kubaho, tukanamenya ukuri ku mateka ya Jenoside,” — Mbonyishuti.

Ikiniga cy’uwasuye urwibutso bwa mbere

Muhoza Christine, umwe mu bagize Kigali Blues Fans, yavuze ko yari asuye urwibutso bwa mbere, agasigara ashegeshwe n’ubugome Jenoside yakoranywe.

“Icyantunguye ni ukuntu hajemo iyicarubozo rikabije. Gusa turashima Leta yacu ko yatumye bitazongera. Tugomba guharanira amahoro dufite.”

Ihuriro rihuza urubyiruko no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kigali Blues Fans, yashinzwe mu 2016, rigizwe n’urubyiruko ruri hejuru ya 80, bahuzwa no gukunda Chelsea FC, ariko banasangiye ibikorwa by’urukundo, gufashanya no gusabana. Ni urugero rwiza rw’uburyo umupira w’amaguru ushobora gukoreshwa nk’uruhererekane rw’ubumenyi n’indangagaciro zo kurwanya amacakubiri no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here