Minnesota: Vance Luther Boelter akekwaho kwica Melissa Hortman

0
35

 

Minnesota: Vance Luther Boelter akekwaho kwica Melissa Hortman mu gitero cyihishemo ubutumwa bwa politiki

Polisi yo muri Leta ya Minnesota yatangaje ko umugabo w’imyaka 57 witwa Vance Luther Boelter ari we ukekwaho gutegura no kugaba igitero cyahitanye Depite Melissa Hortman na Senator John Hoffman mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2025. FBI yatangaje ko itanga igihembo cy’amadolari 50,000 ($50,000) ku muntu wese watanga amakuru yafatanya gufata no guhamya icyaha kuri Boelter.

Ubuyobozi bw’umutekano bwavuze ko ukekwa yari yambaye nk’umupolisi ndetse agendesha imodoka isa n’iyo polisi ikoreshwa, agana ku nzu z’aba bayobozi. Telefone ya mbere yahamagawe saa munani z’ijoro (2am), ivuga ko Hoffman n’umugore we barashwe. Polisi yahise yerekeza ku rugo rwa Hortman ruri muri Brooklyn Park, hafi ya kilometero icumi uvuye aho Hoffman atuye. Bageze aho basanga imodoka isa n’iya polisi iparitse inyuma, umuntu usa n’umupolisi asohotse. Umuyobozi wa Polisi ya Brooklyn Park, Mark Bruley, yavuze ko ubwo abapolisi bageragezaga kumufata, bahise barasana maze ukekwa ahungira mu nzu, nyuma akaza gutoroka.

Mu gusaka iyo modoka, Polisi yahasanze inyandiko (manifesto) yarimo amazina y’abanyapolitiki benshi, barimo n’abagaragaza ko bashyigikiye uburenganzira ku gukuramo inda. Umuyobozi umwe wageze kuri iyo lisiti yabwiye Axios ko harimo abadepite benshi ba Democratic bavuze mu ruhame ibyo bitekerezo. Guverineri Tim Walz yavuze ko iyi nkuru igaragara nk’”ubwicanyi bufite impamvu za politiki.”

Melissa Hortman, w’imyaka 55, yari yarabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (House Speaker) kuva mu 2019 kugeza uyu mwaka, ubwo yagirwaga umuyobozi w’itsinda rya ba Demokarate mu Nteko, mu gihe inteko yari inganya imbaraga hagati y’amashyaka. John Hoffman, w’imyaka 60, ni Perezida wa Komisiyo y’ubuzima muri Sena ya Leta, akaba ahagarariye agace ka northwest Twin Cities suburbs.

Abanyapolitiki benshi bashenguwe n’aya makuru. Perezida w’Inteko Lisa Demuth yavuze ko ari “umubabaro n’ubugome budasanzwe,” asaba abantu gusengera abahohotewe ndetse n’abapolisi bakomeje ibikorwa byo gushakisha ukekwa. Depite Angie Craig yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Hortman na Hoffman, yongeraho ko bari inshuti n’abantu bari bashyigikiye abaturage bya nyabyo.

Minisitiri w’Ubutabera wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pam Bondi, yavuze ko ibiri kubera muri Minnesota biri gukurikiranwa hafi, anemeza ko FBI iri gukorana n’inzego z’umutekano za Leta n’iz’akarere. Yavuze ko “ubugizi bwa nabi nk’ubu butazihanganirwa kandi ababugizemo uruhare bazabihanirwa by’intangarugero.”

Mu gihe ibi byabaye, hari undi muntu wafashwe na polisi ya Texas akekwaho gutera ubwoba abadepite bari biteguye kwitabira imyigaragambyo “No Kings” i Austin, igamije kwamagana Donald Trump. Ibyo byatumye inzu y’inteko ya Leta ya Texas isohorwamo abantu by’agateganyo.

Iyi mirwano ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abanyapolitiki muri Amerika, cyane cyane mu gihe hari kwiyongera ibibazo bijyanye n’igitutu cya politiki kirimo urwango, iterabwoba n’ibitero bigamije kwibasira abatavuga rumwe n’abandi. Abadepite b’impande zombi batangarije Axios ko bafite impungenge zikomeye ku mutekano wabo mu gihe ubukana bwa politiki muri Amerika bukomeje kwiyongera.

Amabendera ya Leta ya Minnesota azururutswa agere hagati mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro Speaker Emerita Melissa Hortman.Yabaga abyutse buri gitondo afite intego yo gutuma Minnesota iba ahantu heza kurushaho, kandi azakumburwa cyane.
Amabendera ya Leta ya Minnesota azururutswa agere hagati mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro Speaker Emerita Melissa Hortman. Yabaga abyutse buri gitondo afite intego yo gutuma Minnesota iba ahantu heza kurushaho, kandi azakumburwa cyane.
Melissa Hortman na John Hoffman Abanyamategeko bari bagambiriwe kwivuganwa
Melissa Hortman na John Hoffman Abanyamategeko bari bagambiriwe kwivuganwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here