Rwamagana: Gitifu w’Akagari ka Kitazigurwa yatawe muri yombi akekwaho gukubita abaturage

0
77

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bamwe mu baturage yayoboraga.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Akarere ka Rwamagana yemeza ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’uko yeguye ku mirimo ye ku bushake, kugira ngo hatangire iperereza ku makosa aregwa. Mu bamureze harimo umuryango w’abantu bane, umugore n’abahungu be babiri bashinjaga ko yabakubise akoresheje ububabare bukomeye, abashinja kwiba ibishyimbo mu rugo rw’umuturanyi. Nyina w’abo bana nawe yakubiswe ashinjwa kuba ataratangaje amakuru.

Uyu muryango wahise utabaza inzego z’umutekano, nazo zijya aho byabereye basanga koko abo bantu bagize ibikomere bituma uwo muyobozi afatwa ako kanya.

Abaturage bo muri ako kagari bavuga ko atari ubwa mbere uwo muyobozi abakorera ibikorwa byo gukubita no kubafungira mu bwiherero bwo ku biro by’Akagari, ibikorwa bavuga ko byamaze igihe kirekire.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye itangazamakuru ko uwo muyobozi yari yamaze gusezera mbere yo gufatwa, anagaragaza ko ibyaha nk’ibyo bidakwiriye abahawe inshingano zo kuyobora abaturage. Ati: “Yarasezeye kuko yabonaga ko tugomba kumwirukana. Ubutumwa duha abayobozi ni ukuzirikana ko ibyo dukora byose tubikorera abaturage, kandi ko twubahiriza amategeko aho kwihanira.”

Ubu uwo Gitifu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here