Impaka ku Isaha: Guhindagurika Kudateguwe gukomeje Kurushya Uburere bw’u Rwanda

0
30

Mu minsi ishize, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2025/26, amasomo mu mashuri abanza n’ay’incuke azajya atangira saa Mbili za mu gitondo, aho kuba saa Tatu nk’uko byari bimaze imyaka ibiri bikorwa. Uyu mwanzuro wahise utangiza impaka ndende mu gihugu hose, bamwe bawushyigikiye abandi barawamagana.

Abavuga ko ari akajagari mu miyoborere ya Minisiteri, basubiza amaso inyuma bagasanga iyi Minisiteri imaze kuyoborwa n’abantu barindwi mu myaka icumi, ndetse muri rusange imaze kugira ba minisitiri 17 mu myaka 31. Ibi bituma benshi bibaza niba ikibazo kidashingiye ku ihindagurika ridasobanutse, aho buri muyobozi mushya azana gahunda nshya adafashe umwanya wo gusesengura impamvu ibyari bihari byafashwe.

Guhindura amasaha y’amasomo: Igisubizo cyangwa Indi Nkomyi?

Ubusanzwe, gahunda yo kwiga rimwe ku munsi (single shift) yashyizweho mu gihe cya Dr Uwamariya Valentine, igamije kugabanya umunaniro ku banyeshuri. Nyuma y’imyaka ibiri, Minisitiri Nsengimana Joseph yayikuraho agaragaza ko abana bagomba kongera kwiga kabiri ku munsi (double shift), kuko ibyari byarateganyijwe bitashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.

Imibare igaragaza ko 52% by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta yari igikoresha system ya double shift. Ibi bivuze ko n’ubwo gahunda yari nziza ku mpapuro, mu bikorwa hari aho yananiranye kubera ikibazo cy’ubwinshi bw’abanyeshuri n’ubuke bw’ibikorwaremezo. Amwe mu mashuri yarafatanyirizwaga bigatuma abana biga bicaye ari bane ku ntebe imwe, aho mwarimu umwe yicara imbere y’abana barenga 100.

Muri ibi bihe, abarimu bagaragaje imbogamizi mu myigishirize, aho bigorana gukurikirana buri mwana ku giti cye. Bityo, n’ubwo amasaha yahinduwe, ikibazo nyamukuru gishingiye ku ngengo y’imari, umubare w’abarimu, n’imiterere y’amashuri kidakemuka, ntacyo byaba bimaze.

Benshi baribaza: Ese guhindura amasaha y’amasomo bizana ibisubizo by’ibibazo by’uburezi bwacu cyangwa bizateza urundi ruhurirane rw’ibibazo? Iyo urebye ku ntego y’impinduka, intego ni nziza—gushaka gutuma amasomo yigwa yose, abana bagahabwa umwanya wo kuruhuka no gukina, bikagira ingaruka nziza ku myigire yabo. Ariko, ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda ni buke.

Nta shingiro rihagije riri inyuma y’izi mpinduka zikorwa buri gihe hatitawe ku bushobozi n’ukuri ku isoko ry’umurimo. Nk’uko imibare ikomeje kuba ingenzi mu myigire y’abanyeshuri bose, ni nako gahunda zose zigomba kujyana n’ukuri nyako ku miterere y’igihugu cyacu—cyane cyane igihe urubyiruko ruri kwiyongera mu buryo bugaragara.

U Rwanda rukeneye impinduka mu burezi, ariko impinduka ziteguwe neza, zishingiye ku bushakashatsi, ku bushobozi n’icyerekezo kirambye. Kudahinduka ni ikibazo, ariko guhindagurika kenshi kudafite igishoro n’intego bifatika nabyo ni ikibazo gikomeye. Ubu ni bwo buryo bushobora gutanga ibisubizo birambye aho gukomeza gukurura impaka z’ikirenga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here