Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mwitende Abdoulkarim, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, akekwaho icyaha cyo gufungirana abantu mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu musore yafashwe ku wa 20 Nyakanga 2025, nyuma y’uko abakobwa bari baje kumusura bamushinje kubafungirana mu nzu ye.
Amakuru atangwa na RIB agaragaza ko Burikantu yari yatumije aba bakobwa mu rugo rwe ngo baganire ku buryo yabafasha gutangira ibiganiro bizajya bitambuka ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ngo ibintu byahinduye isura ubwo umwe mu bakobwa yanze kujya mu cyumba cye ngo baganire byimbitse, bituma Burikantu arakara afata icyemezo cyo kubafungirana.
Burikantu yafunze abakobwa mu buryo budakurikije amategeko
Nk’uko amakuru akomeza abivuga, Burikantu yasabye ko mbere y’uko abasohora, bagomba kumwishyura amafaranga yagiye abatangira, arimo itike n’ibyo banyoye. Abo bakobwa ngo ntibari bafite ayo mafaranga yose, abandi barayahaye uko bayabonye ariko we arabyanga, ahita abasiga aho. Ibi byabaye intandaro yo kwitabaza Polisi, yaje irabafungura, Burikantu nawe ahita atabwa muri yombi.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yemeje aya makuru avuga ko icyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Binunga. Ubu Burikantu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe dosiye ye ikiri gukorwaho mbere yo gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Ingingo ya 151 y’Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ko gufungirana umuntu binyuranyije n’amategeko bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi.
Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kwirinda ibikorwa byo gufatirana abandi mu ntege nke, ababurira ko ibyaha nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa. Yagize ati: “RIB iributsa abantu kwirinda icyaha nk’iki kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko kandi ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”












