Urukiko rwa Muhanga Rugize Umwere Gitifu Nteziyaremye Germain Nyuma y’Amezi 7 Afunze

0
184

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga Rwemeje ko Gitifu Nteziyaremye Germain Ari Umwere

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko Nteziyaremye Germain, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, afungurwa nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunze akekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusuzuma ikirego cy’Ubushinjacyaha n’ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya, basanze ibyo bashinjaga Nteziyaremye nta shingiro bifite.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko Nteziyaremye Germain yasabye kandi akakira ruswa ya 150,000 Frws kugira ngo afungure Nyandwi Charles, wari ufungiye gutema ishyamba rya Leta.

Nteziyaremye yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ayo mafaranga abaturage bavuga ko ari indonke, ari amande bari bishyuye kubera icyo cyaha cy’ishyamba, kandi ko yari yarishyuwe mu buryo bukurikije amategeko.
Urukiko rwavuze ko nyuma yo gukora igenzura kuri MTN Mobile Money ndetse no gusuzuma ibisobanuro byatanzwe n’uregwa, basanze ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bidahagije.

Bityo rwemeje ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke nta shingiro gifite, rutegeka ko Nteziyaremye Germain afungurwa ako kanya.

Urukiko kandi rwagize umwere Gatesi Francine, umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Rwanzuye ko Gatesi asubizwa telefoni ye yo mu bwoko bwa Smart yari yafatiriwe.
Nteziyaremye Germain na Gatesi Francine batawe muri yombi ku wa 27 Gashyantare 2025.
Gatesi yari yarekuwe by’agateganyo mbere, mu gihe Nteziyaremye we yakomeje gufungwa kugeza ubwo urubanza rwasomwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here