Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) watangaje ko wungutse abarwanyi bashya 7,437 bamaze amezi atandatu mu myitozo ya gisirikare mu kigo cya Rumangabo, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuhango wo kwinjiza aba barwanyi mu gisirikare wabereye i Rumangabo ku wa 14 Nzeri 2025, witabirwa n’umuyobozi w’ihuriro rya AFC, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umuyobozi mukuru w’ingabo za M23, Gen Maj Sultani Makenga.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko aba barwanyi bashya barimo abahoze mu gisirikare cya Leta ya RDC ndetse n’abo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo, biyunze kuri M23 ubwo yari imaze gufata imijyi irimo Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025.
Yagize ati:
“Tshisekedi yangije byose, n’igisirikare yaragifashe akigira nk’ikimoteri. Yakivanze n’abaturage bitwa Wazalendo, akivanga na FDLR, Imbonerakure n’izindi ngabo z’amahanga. Umuyobozi udaha agaciro igisirikare ntakunda igihugu, ntakunda Abanye-Congo, ntakwiye kuyobora.”
Makenga yasabye abarwanyi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda abaturage no kubahisha igihugu cyabo, kuko ari bwo bazagera ku ntego zo “kubohora RDC”.
Ku ruhande rwe, Corneille Nangaa, uyobora AFC, yamenyesheje abarwanyi bashya ko intego ya M23 itarangiye, kuko igamije no “kubohora” indi mijyi minini nka Lubumbashi (Haut-Katanga), Mbandaka (Équateur) ndetse n’umurwa mukuru wa RDC, Kinshasa.




