Ubukungu bw’u Rwanda Bwazamutseho 7,8% mu Gihembwe cya Kabiri cya 2025

0
166
Kigali, 16 Nzeri 2025 – Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 5.798 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025, ugaragaza izamuka rya 7,8%, ugereranyije na 6,5% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Imibare ya NISR igaragaza ko:

  • Serivisi zagize uruhare rwa 50% mu musaruro mbumbe,

  • Ubuhinzi bugira uruhare rwa 23%,

  • Inganda zigira uruhare rwa 21%,

  • Ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.

By’umwihariko, muri iki gihembwe:

  • Ubuhinzi bwazamutseho 8%,

  • Inganda zazamutseho 7%,

  • Serivisi zizamukaho 9%.

Ikawa yazamuye ubuhinzi, icyayi kiragabanuka

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko izamuka ry’ubuhinzi ryaturutse cyane ku bihingwa ngengabukungu byoherezwa hanze, byiyongereye ku rugero rwa 42%.

Yagize ati:

“Ikawa yagize uruhare runini cyane kuko umusaruro wayo wazamutseho 121%, bitewe n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga no gusimbuza ibiti bishaje bya kawa.”

Ku rundi ruhande, umusaruro w’icyayi wagabanyutseho 9%.

Umusaruro w’inganda wazamutse cyane bitewe n’izamuka rya:

  • 10% mu nganda zitunganya ibiribwa,

  • 19% mu nganda zikora ibikoresho by’ibyuma n’imashini,

  • 24% mu nganda zikora ibikoresho bitari ibyuma (bya pulasitiki)

  • 23% mu nganda zikora sima n’ibindi bikoresho by’ibyuma.

Ariko, umusaruro w’inganda zikora imyenda n’inkweto wagabanutseho 9%, naho uw’izitunganya ibinyobwa n’itabi ugabanukaho 4%.

Mu rwego rwa serivisi, hagaragayemo izamuka rya:

  • 13% mu bucuruzi buranguza n’ubudandaza,

  • 8% mu serivisi z’imari,

  • 11% mu itumanaho n’ikoranabuhanga,

  • 16% mu serivisi za leta,

  • 10% mu buvuzi.

Ariko, serivisi z’amacumbi na restaurants zagabanutseho 7%, nyuma yo kuzamuka 18% mu 2024.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Leta irimo gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w’inganda, harimo gukoresha amasaha 24 ku munsi hakoreshejwe amahirwe y’ibiciro by’amashanyarazi biri hasi.

Yagize ati:

“Hari ibindi bikenewe nk’ubwikorezi n’amacumbi kugira ngo inganda zikore amasaha yose, bikabyara umusaruro urenzeho.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here