Kigali, 25 Nzeri 2025 – Perezida Paul Kagame yashimangiye ko abavuga ko igihugu nk’u Rwanda rudashobora kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi bafite imyumvire yasizwe n’amateka, asaba guha amahirwe ibihugu byose, harimo n’ibyo muri Afurika.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yitabiraga Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabereye muri Kigali Convention Centre, mu gihe u Rwanda ruri mu bihe by’amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iri kuba bwa mbere muri Afurika mu myaka 104.
Ubutumwa ku bashidikanya ku bushobozi bwa Afurika
Perezida Kagame yavuze ko gushyira amarushanwa akomeye muri Afurika cyangwa mu bihugu bidakunze kubyakira bitakwiye guhabwa isura yo gushidikanywaho.
Yagize ati:
“Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, bamwe bahita bashidikanya, bakifuza ko cyamburwa ayo mahirwe. Iyo myumvire yasizwe n’amateka, kandi ntikwiye.”
UCI yashimye u Rwanda
Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimye Perezida Kagame n’u Rwanda ku ruhare rukomeye mu gutuma iyi nama n’iyi Shampiyona bikorerwa bwa mbere muri Afurika, ahamya ko ibihugu 132 byitabiriye ari ikimenyetso cy’uburyo ibi bikorwa bihinduye amateka.
U Rwanda mu rugendo rwo guteza imbere umukino w’amagare
Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rwashoye imari mu mukino w’amagare, bigatuma Tour du Rwanda iba isiganwa rikomeye muri Afurika, ndetse rutangiza Centre Satellite ya UCI i Kigali mu 2025, ikaba isanzwe itorezamo abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Yagize ati:
“Tubona siporo nk’umusemburo w’iterambere. Kwakira amarushanwa yo ku rwego rw’Isi bizamura ubukerarugendo, bigafasha abakinnyi, ndetse bikubaka n’Inganda n’akazi ku rwego rw’igihugu.”
Ubutumwa ku bakinnyi n’abafana
Perezida Kagame yashimye abakinnyi n’abafana baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye, avuga ko imisozi y’u Rwanda iriho inzira zikomeye ariko abakinnyi bakomeje kwitwara neza, bikaba ishusho y’urugendo rw’igihugu mu kubaka amateka mashya.

















