Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasabye Guverinoma ya Sir Keir Starmer kongera gusubizaho gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Johnson yavuze ko kuva iyo gahunda yahagarikwa, nta gisubizo gikomeye cyashyizweho, nyamara umubare w’abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ukomeje kwiyongera.’
Mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka gusa, abagera ku bihumbi 30 bamaze kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yashimangiye ko gukorana n’U Rwanda ari cyo gisubizo gikwiye, ashinja Guverinoma iriho kunanirwa gukemura ikibazo cy’abimukira.
Boris Johnson yanavuze Kandi ko bibabaje kubona ibindi bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Butaliyani bigerageza kwigana icyo gitekerezo cyatangijwe n’u Bwongereza, mu gihe igihugu cye cyagihagaritse.
Uyu mugabo wahoze ayobora Guverinoma y’u Bwongereza yemeza ko gusubizaho gahunda yo gukorana n’u Rwanda ari byo byatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira kiri kurushaho gufata indi ntera.



