Pogacar yambitswe jersey y’isi uko ISIGANWA ry’amagare ry’uyu munsi ryagenze i Kigali

0
449

Uyu munsi (28 Nzeri 2025), habaye isiganwa ry’abagabo mu cyiciro cya “Men’s Elite Road Race” ku rwego rwa UCI Road World Championships i Kigali, mu Rwanda — isiganwa ry’amagare riba rimwe mu by’ingenzi mu mikino y’isi yose.

Uyu munsi niwo mukuru muri iri siganwa, kuko riba rinini kurusha andi masiganwa yaribanjiroje, harimo isiganwa ry’abagore, under-23, n’ibindi.

Uko isiganwa ryagenze Intambwe ku yindi

  • Isiganwa ryatangiye mu buryo bw’ihuse, abakinnyi benshi bagerageza guhatana, no gushaka ko habaho “breakaway” twakita nko (Kwirema amatsinda yubuhanga) mu matsinda atandukanye.
  • Mu ntangiriro y’isiganwa, hari abakinnyi batandukanye bashatse gutandukana n’itsinda ry’abantu benshi kugira ngo bagire amahirwe yo kubona umwanya w’imbere.
  • Mu isiganwa ry’uyu munsi, Tadej Pogačar yafashe icyemezo gikomeye cyo gutera long-range attack, yatangije igitero afite kilomotero zisaga 104 km kugira ngo bagere k’umusozo.
  • Nyuma y’aho, Pogačar yagumanye umwanya w’imbere mu gihe cy’ibirometero 66 ari we wenyine imbere cyane, nta mukinnyi ugaragara inyuma ye .
  • Ibi byatumye abamukurikiraga batabasha kumugendana kuko hari nibice bigoye cyane byiyi nzira.
  • Remco Evenepoel nawe yagize yigaragaje cyane muri iri siganwa, nubwo byigeze kumusaba guhindura igare (bike changes) mu gihe cy’isiganwa, bisaba gutegereza imodoka imutwaza amagare (team car) kugira ngo imuhe ubufasha.
  • Nubwo ibyo byabaye, yakomeje guhatana kandi yaje kurangiza ku mwanya wa kabiri  , abona instinzi neza nubwo hari ibibazo byari byamubayeho
  • Ku mwanya wa gatatu haje Ben Healy wo muri Irlande, wahatanye cyane mu gice cya nyuma, asiga abandi bamurikiye.
  • Pogačar yatsinze mu gihe kinini (lead)  yambara jersey y’umuhondo (rainbow jersey) akomeza kuba Umwami w’isi mu isiganwa ry’amagare.
  • Ubu Pogačar niwe mukinnyi wa mbere  uhuza gutsinda Tour de France no gutsinda UCI championship y’isi mu mwaka umwe inshuro ebyiri (sequential)
  • Yakoze amateka mu mukino w’amagare.

 

Twabibutsa ko iri siganwa ryabereye mu Rwanda, ku nshuro ya mbere mu mateka  y’isiganwa ry’isi ry’amagare muri Afurika.

  • Ku rwego rw’igihugu, ibi bikorwa bizamura ubukerarugendo haba mu mikino no kongera ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye,  kwerekana ibyiza by’igihugu, no kongera amahirwe y’iterambere ryimikino mu guhabwa agaciro.
  • Ibi , muri Afurika, ni isomo rikomeye ryerekana ko nabo bashobora gushigikira no gushyirwa mu myanya mpuzamahanga mu mikino.

U Rwanda rwerekanye ko ari ahantu mpuzamahanga ho kwizerwa no gutegurira indi mikino yose mpuzamahanga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here