Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana Batorewe Kuba Abasenateri Bashya b’URwanda

0
407

Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana Batorewe Kuba Abasenateri Bashya bu Rwanda

Kigali, ku wa 14 Ukwakira 2025 — Inteko Rusange y’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) yatoye Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana nk’abasenateri bashya bazahagararira iri huriro mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.

Aya matora abaye mu gihe Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa barangiza manda zabo ku wa 22 Ukwakira 2025. Ubu hakaba hategerejwe ko Urukiko rw’Ikirenga ruzemeza bidasubirwaho aba basenateri bashya.

Dr. Frank Habineza azwi nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, washyize imbere ibibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’iterambere rirambye.

Yatangiye kwigaragaza mu bikorwa bya politiki ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), aho yatangiriye urugendo rwo kurengera ibidukikije.

Mu Kanama 2009, yashinze ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije.

Mu 2017, yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntiyatsinda. Mu mwaka wakurikiyeho yabaye Umudepite muri manda yarangiye mu 2024.

Mu 2024, yongeye guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko ntiyabigeraho. Guhera icyo gihe yibanze ku kuyobora ishyaka rye rya DGPR nk’umuyobozi mukuru waryo.

Alphonse Nkubana: Umuyobozi wa PSP wigaragaje mu bukangurambaga bwo guteza imbere ubuzima n’ubwisungane

Alphonse Nkubana, Perezida w’ishyaka PSP (Parti Social Progressiste), ni umwe mu banyapolitiki bagaragaje ubwitange mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.

Yabaye Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki (NFPO) mu gihe cy’amezi atandatu kuva muri Nzeri 2024 kugeza Werurwe 2025.

PSP, ishyaka riharanira ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye, ryagize uruhare mu bukangurambaga bwibanda ku buzima n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, burimo:

  • “Sasa Neza Munyarwandakazi” – bukangurira Abanyarwandakazi gukoresha ibikoresho bisukuye no kurwanya nyakatsi ku buriri,

  • “Agakono k’Umwana” – gahunda yo kwigisha ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye.

Mu matora ya 2017 na 2024, PSP yifatanyije n’andi mashyaka ashyigikira kandidatire ya Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Dr. Habineza na Nkubana biteganyijwe kuzagira uruhare mu kunoza amategeko yibanda ku miyoborere myiza, kubungabunga ibidukikije, n’iterambere rirambye. Abasesengura politiki bavuga ko gutorwa kwabo bishimangira umuco wo gushyira hamwe hagati y’imitwe ya politiki no kunoza ibiganiro nyunguranabitekerezo mu gihugu.

Biteganyijwe ko abatorewe kuba Abasenateri bazasimbura abazarangiza manda tariki ya 22 Ukwakira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here