Perezida Paul Kagame yagaragarije Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ko kugira ngo habeho impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda, hashyizwe imbere uruhare rwabo mu bikorwa no kubazwa inshingano ku buryo buri cyemezo gifashwe kiba kigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit for Social Development) yabereye muri Qatar, ku wa 4-6 Ugushyingo 2025.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize hatewe intambwe nyinshi mu kurandura ubukene bukabije, kongera umubare w’abagerwaho na serivisi z’uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza, ariko ubusumbane bukaba bukigaragara cyane by’umwihariko mu turere dutuyemo miliyoni z’abaturage bagorwa no kubona ibikenewe by’ibanze.
Ati “Ibi bibazo si bishya ariko guverinoma zacu ntizihuse bikwiriye mu kubikemura. Guteza imbere imibereho myiza ni urugendo rukomeza, rusaba kujyana n’igihe. Ubu igikenewe ni ugukomeza mu cyerekezo cyiza tukubakira ku byagezweho. Kubigeraho bizaterwa n’impamvu nyinshi ariko icy’ingenzi ni ugukomeza kuzamura ubushobozi bw’abaturage bikaba izingiro rya byose.”
Perezida Kagame yashimangiye ko kugera ku iterambere rirambye bisaba imbaraga z’ababikeneye aho gutegereza ko bazabigezwaho n’abandi.
Ati “Kugera ku iterambere rirambye nta wundi dukwiye kubikesha. Iyi nzira yagejeje u Rwanda ku iterambere. Imibereho myiza, uruhare rw’abaturage no kubazwa inshingano ni izingiro ry’ uburyo bwacu bw’imiyoborere. Buri cyemezo gifashwe kijyanye na gahunda z’igihugu mu nzego zacu kijyanishwa no guteza imbere imibereho myiza.”
Yagaragarije abitabiriye iyi nama ko hakwiye kubaho amavugurura mu mikoranire n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuko usanga abakomeye bakandamiza abanyantege nke.
Ati “Tugomba no kuvugurura uburyo bw’imikoranire n’abafatanyabikorwa. Akenshi ubufatanye mpuzamahanga burabogamye. Tugomba kuva ku mikorere ishaje iheza igice kinini cy’Isi. Kugira ngo imikoranire mpuzamahanga y’ibihugu igende neza bizasaba ko bitwarwa mu murongo utanga umusaruro ubarika kandi mu gihe kizwi aho kuba amasezerano gusa.”
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko mu Isi ibamo byinshi bihindagurika, hakwiye kubaho kwitegura ko hari ibyago bishobora kubaho hagateganywa uburyo bwo kubyirinda cyangwa guhangana na byo.
Yerekanye ko ibigega mpuzamahanga by’imari bikwiye guhora byiteguye gutanga umusanzu wabyo ugamije guteza imbere ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Ati “Niba koko dushaka iterembere ry’imibereho myiza, gahunda zikwiye kuba zihura n’ibikenewe mu bihugu byose aho kuba mu bihugu bike. U Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo bose mu kubaka ahazaza hadaheza.”
Iyi nama Mpuzamahanga ya Kabiri yiga ku Iterambere ry’Imibereho y’Abaturage izaba urubuga rukomeye rwo kuganiriramo Ibibazo byugarije abatuye Isi, no gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura















I think the admin of this site is really working hard in support
of his website, because here every data is quality based stuff.