Perezida Kagame: Nifuzaga ko abahungu banjye bose bajya mu gisirikare, ariko umwe arabyanga

0
411

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yifuzaga ko abahungu be batatu bose bajya mu Ngabo z’u Rwanda, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame , yahisemo kujya mu bucuruzi n’ishoramari.

Ibi yabivuze ku wa 8 Ugushyingo 2025, ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri.

Perezida Kagame yavuze ko yari afite icyifuzo cy’uko abahungu be bose bakurikira inzira ya gisirikare, nk’uko babiri muri bo Capt Ian Kagame na Lt Brian Kagame babikoze.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare ku wa 3 Ukwakira 2025, nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Sandhurst Military Academy yo mu Bwongereza. Yinjiye asangayo mukuru we Capt Ian Kagame, uri mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Kagame yagize ati: “Bamaze gukura ndabibabwira barabyemera, ariko umwe arampakanira ambwira ko atifuza kuba umusirikare.

Yambwiye ko ashaka kujya mu bucuruzi no gushaka amafaranga, ndamubwira nti “kora ibyo ushaka”

Yakomeje avuga ko Ivan yamubwiye ko, igihe abandi bazaba bakiri mu bikorwa bya gisirikare, we azaba ari mu rwego rw’ubukungu kandi azajya abafasha nkuko babyumvikanye mu muryango.

Perezida Kagame yavuze kandi ko yari yabwiye abahungu be, barangije kaminuza ko babanza gukora “Master’s” mbere yo kw’injira mu gisirikare, ariko barabyanga, bavuga ko bashaka gutangira ubuzima bwa gisirikare hakiri kare.

“Barambwiye ngo mu gisirikare naho habamo kwiga, kandi bashaka gukurikira inzira nanyuzemo, nubwo irimo ibibazo byinshi”
yabisobanuye.

Perezida Kagame yanavuze ku byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga by’uko yaba ari gutegura umukobwa we Ange Kagame kuzaba Perezida.

“Nabonye abantu bavuga ko ntegura umukobwa wanjye kuzayobora igihugu. Ariko njyewe uwanteguye ni nde? Nta wanteguye. Nariteguye,”
yavuze, ashimangira ko ibyo ari ibihuha bya politiki.

Yongeyeho ko abana be bose ari Abanyarwanda nk’abandi, bafite uburenganzira bwo guhitamo icyo bashaka kuba cyangwa gukora.

“Umwana w’Umunyarwanda uwo yaba ari we wese, harimo n’abanjye, akwiye kuba icyo ashaka kuba”

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane: batatu b’abahungu — Ivan Cyomoro Kagame, Ian Kagame, na Brian Kagame — ndetse n’umukobwa umwe, Ange Kagame.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here