Babiri mu banyamakuru ba BBC beguye

0
507

Umuyobozi Mukuru wa BBC, Tim Davie n’Umuyobozi ushinzwe serivisi y’amakuru, Deborah Turness, beguye ku mirimo yabo, nyuma y’igitutu cyatewe n’amakosa yo guhindura amagambo yavuzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri filime mbarankuru yatambutse kuri iyi televiziyo.

Iyi filime mbarankuru yari ijyanye n’amagambo Trump yavuze ku wa 6 Mutarama 2021, ku munsi abari bamushyigikiye bigaragambije, bakangiza ibintu byinshi mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko.

Byaje kugaragara ko mu gukora iyi filime, BBC yateranyije uduce dutandukanye tw’imbwirwaruhame Trump yatanze kuri uwo munsi, hagamijwe kugaragaza ko yashishikarije abamushyigikiye kwigaragambiriza mu Nteko Ishinga Amategeko.

Amagambo yakuwe mu kiganiro yari arimo aho Trump yasabaga abayoboke be “kugaragaza ibitekerezo byabo mu mahoro,” bituma bamwe bamushinja ko yateje imvururu.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo nibwo Tim Davie yatangaje ko yeguye ku nshingano zo kuyobora BBC.

Davie yavuze ko yahisemo kwirengera z’amakosa yakozwe, ashimangira ko kwegura ari umwanzuro yifatiye.

Undi weguye ni Deborah Turness, Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi z’amakuru ya BBC.

Nyuma yo kwegura kw’aba bombi, Perezida Trump abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yavuze ko Tim Davie n’ubuyobozi bwe atari abanyakuri, ndetse ashinja BBC kuvangura amatora y’Umukuru w’igihugu.

Davie na Deborah Turness baguye nyuma y’amasaha make, Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, ashinje BBC, gutangaza amakuru y’ibinyoma ku bushake kuri Perezida Trump.

Leavitt yabwiye The Telegraph ko BBC yahinduye ku bushake ibyavuzwe na Trump.

Ati “Ni amakuru y’ibinyoma 100%, kandi ntibikwiye ko abaturage b’Abongereza bakomeza gutakaza umwanya bayareba.”

Yakomeje agira ati “Igihe cyose njyanye Perezida Trump mu Bwongereza, nkisanga ndi kureba BBC muri hoteli, umunsi wanjye urangirira aho, kubera uburyo bayobya amakuru kandi bagasebya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here