Perezida Kagame yamaze impungenge abatekereza ko AI izabatwara akazi

0
765

Perezida Paul Kagame yamaze impungenge abatekereza ko inkundura y’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) izabasiga badafite akazi, asaba abo ku mugabane wa Afurika kurikoresha neza kuko rishobora kwihutisha iterambere ryabo.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama ya TAS (Transform Africa Summit) yiga ku kwihutisha iterambere rya Afurika, yabereye muri Guinée-Conakry kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwo TAS yaberaga i Kigali bwa mbere mu myaka irenga 10 ishize, byagaragaraga ko impinduramatwara y’ikoranabuhanga yatangiye, kandi ko icyo gihe Afurika yagombaga kuyibyaza umusaruro, igashora imari mu miyoboro ya internet kugira ngo iyifashishe mu kwihutisha iterambere.

Yasobanuye ko hashyizweho Smart Africa Alliance kugira ngo ibihugu bya Afurika byifatanye mu rugendo rugana kuri iyi ntego, kandi ko bigizwemo uruhare rukomeye na Lassina Koné uyobora uyu muryango, wagutse ubu ukaba ugizwe n’ibihugu 42.

Yagize ati “Imihigo twihaye mu ntangiriro y’uru rugendo iracyahari, kandi dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, tugenda dutera intambwe buhoro buhoro. Itandukaniro rihari ni uko uyu munsi turi mu Isi igoye kurushaho, aho ikoranabuhanga rihambaye riri kwihuta cyane. Ikoranabuhanga rya AI, ari na ryo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ni urugero rufatika.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika izagera ku ntego yayo mu gihe yakoresha iri koranabuhanga byihuse, ariko ko na byo bizashoboka mu gihe ryazakoreshwa bijyanye n’ibyo uyu mugabane ukeneye kugira ngo ugere ku iterambere rirambye.

Ati “Ku Rwanda gusa, biteganyijwe ko AI izatanga umusanzu wa 5% by’umusaruro mbumbe, izane udushya n’ubumenyi mu buvuzi, uburezi, ubuhinzi n’izindi nzego. Twanateye intambwe yo gushyiraho politiki y’igihugu ya AI kugira ngo ituyobore muri urwo rugendo.”

Yagaragaje ko Afurika ifite umugisha wo kugira urubyiruko rwinshi, rwumva ikoranabuhanga kandi rufite ubushake bwo kurikoresha mu kwiteza imbere, ariko ko kugera kuri iyo ntego bitinzwa n’icyuho kiri mu ishoramari ry’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, icy’ubumenyi n’amategeko agenga uru rwego.

Ati “Icyuho mu ishoramari ry’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, ubumenyi n’amategeko bigenga uru rwego ni byo bidukereza. Kuziba ibyo byuho bisaba ubufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abikorera. ”

Perezida Kagame yashimiye Smart Africa Alliance ku gitekerezo yagize cyo gushyiraho Inama ya Afurika ya AI no gushyiraho ikigega cya AI kuko byombi ari ingenzi mu rugendo rwa Afurika ruyigeza ku iterambere rirambye.

Ati “Gukoresha neza umutungo wacu ni ingenzi kurushaho. Nshimira Smart Africa ku gitekerezo yagize cyo gushyiraho Inama ya Afurika ya AI no gutegura Ikigega cya AI, byose bikaba ari inkingi z’ingenzi mu kugera ku byihutirwa ku mugabane wacu.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje AI iteza impungenge ku hazaza h’umurimo, kubungabunga amakuru bwite n’umutekano, ariko ko muri izo mpungenge harimo izidafite ishingiro, bityo ko Abanyafurika bagomba kwiga kubana n’iri koranabuhanga.

Yagize ati “Iyi si yo nkundura y’ikoranabuhanga ya mbere na nyuma izaba ibaye muri Afurika no ku Isi. Dukomeza kwibutswa ko siyansi n’ikoranabuhanga ari moteri ikomeye yo guhanga ibishya n’imikorere, kandi ntibihari ngo bigire uwo bisimbura.”

Perezida Kagame yamenyesheje abatewe ubwoba n’umuvuduko w’ikoranabuhanga ko iteka iyo haje irishya, abantu babaho neza kurushaho bityo ko Afurika ikwiye gukoresha neza ibi bihe.

Perezida Kagame yasabye Afurika gukoresha AI bijyanye n’ibyo ikeneye kugira ngo itere imbere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here