Impunzi zisaga 220 z’Abanyecongo Zakiriwe i Rusizi Nyuma yo Guhunga Imirwano

0
283

Impunzi zisaga 220 z’Abanyecongo zakiriwe i Rusizi zihunze imirwano

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 03/12/2025, bwakiriye abaturage basaga 220 bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bahunze imirwano ikomeje kwiyongera mu bice bya Kamanyola na Katogota.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko izi mpunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi, mu murenge wa Nkungu. Mu baje mu Rwanda harimo abana 147, abagore 47 n’abagabo 26.

Izi mpunzi zambutse umupaka wa Kamanyola nyuma yo kubona imirwano ikaze n’ibisasu biremereye bikomeje guterwa mu baturage. Umwe mu bagore bahunze, uvuga Ikinyarwanda, yabwiye Kigali Today ko yari agiye mu murima ariko ibisasu bimaze kuba byinshi afata icyemezo cyo guhungira mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abaje ari benshi cyane abana n’abagore, kandi ko ubu bari kubashakira aho kuruhukira ndetse bakazasubizwa mu gihugu cyabo ari uko umutekano ugarutse.

Imirwano imaze iminsi yumvikana muri Teritwari ya Uvira na Walungu, by’umwihariko mu bice bya Katogota na Kamanyola. Amakuru ava muri Congo avuga ko inzu z’abaturage zaguweho n’ibisasu bikomoka ku mirwano, kandi ko abantu 19 bamaze kuhasiga ubuzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here