Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, Niyo Bosco yahasezeraniye imbere y’amategeko n’inkumi yitwa Mukamisha Irene bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Niyo Bosco wamenyekanye nk’umwe mu bahanzi b’abahanga yaba mu kwandika no kuririmba, agakundirwa uburyo abifatanya no gucuranga gitari, yamaze kurahirira imbere y’amategeko kuba umugabo wa Mukamisha Irene biyemeje kuzabana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.
Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukobwa nyuma y’iminsi mike batangaje itariki y’ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 16 Mutarama 2026.
Iyi mihango yose ikurikiye uwo uyu muhanzi yambikiyemo impeta Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.
Ubwo yambikaga impeta umukunzi we, Niyo Bosco yahamije ko yifuzaga gukora iki gikorwa papa we akiriho, icyakora ntibyamuhira.
Ati “Ni ibirori nagombaga kwereka papa ataritaba Imana, n’ubundi rero akigenda nahise numva mugomba ideni ryo kubikora kuko hari abasigaye bamuhagarariye kandi bagomba kubona ibyiza byangezeho.”
Ku rundi ruhande Niyo Bosco yongeye gushimangira urukundo afitiye umukunzi we, ati “Ndamukunda cyane kandi cyane!”

















