Ingabo za RDC zagabye igitero cy’indege muri Minembwe

0
47

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero cy’indege y’intambara mu gace ka Minembwe, gakomatanyije teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025.

Umunyapolitiki Moise Nyarugabo yemeje ko iki gitero cyakorewe mu nkambi iri muri Mikenke, mu gihe ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje kugorwa n’imirwano ikaze.

Nyarugabo yavuze ko iki gitero nta nyungu za gisirikare kizatanga kuko ngo ibisasu birimo kuraswa bigamije kwica no gusenya, kandi bikibanda ku bice bituwe n’abasivili. Yavuze ko indege n’ama drones biri kurasa imidugudu, ibintu yemeza ko bitabasha gufata ibice birimo abarwanyi.

Yanenga Leta ya RDC ikomeje gushinja ihuriro AFC/M23 kurenga ku gahenge, mu gihe ngo iyi mitwe iba isubiza ibitero by’indege n’ibya drones bikomeje kwibasira abaturage.

Ingabo za RDC n’iz’u Burundi zimaze igihe ziri mu misozi miremire ikikije Minembwe. Zafunze inzira abaturage bakoresha bajya ku masoko no ku mavuriro, zibashinja gukorana n’abanzi.

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira abatuye Minembwe uvuga ko gufunga izo nzira bigamije kwica abaturage bazira ubwoko bwabo, cyane ko muri bo benshi ari Abanyamulenge.

Mu byumweru bishize, AFC/M23 yafashe ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo bikwiranye mu kibaya cya Rusizi. Ibi byatumye ingabo za RDC, iza Burundi, Wazalendo na FDLR zihungira mu bice birimo Bujumbura no muri Fizi.

Ingabo ziri mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo zikomeje guteza ikibazo gikomeye ku mutekano w’abasivili. Gusa hafi aho hari abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho bavuga ko biyemeje gukuraho icyo kibazo no kurwanya ibitero byibasira abaturage.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here