Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi

0
369

Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi mu mavugurura mashya yakozwe mu miterere n’imiyoborere y’uyu muryango.

Abanyamuryango bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi, bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.

Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi Perezida wa Kabiri.

Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.

Bazivamo yasimbuye kuri uyu mwanya Gasamagera Wellars.

Bazivamo wemejwe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria imirimo yagiyeho mu 2023.

Yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC guhera mu 2016. Mbere yaho yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) ndetse yabaye mu myanya itadukanye muri Guverinoma mu Rwanda kuva mu Ugushyingo 2002 kugeza muri Gicurasi 2011.

Yayoboye minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, iy’Ibidukikije, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, n’Amashyamba na Mine.

Amb Bazivamo yabaye Umunyamabanga Nshingwabikoewa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuva muri Kamena 2000 kugeza muri Ugushyingo 2002

Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gitarama kuva muri Werurwe 1999 kugeza muri Gucurasi 2000.

Amb Bazivamo yize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi kuva mu 1981 kugeza mu 1988.

Yize kandi muri Kaminuza ya Göttingen yo mu Budage. Yahakuye impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhinzi.

Uwimana Consolée wemejwe nka Visi Perezida wa mbere w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ku wa 12 Kamena 2024 ni bwo yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Uwimana yari asanzwe ari Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi kuva mu 2023, akaba yarakoze n’indi mirimo inyuranye.

Yabaye Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuva mu 2003 kugeza mu 2013. Yinjiye muri Sena y’u Rwanda ari mu bantu umunani bashyizweho na Perezida wa Repubulika, avuye muri komite ya FPR-Inkotanyi i Kibagabaga.

Yanabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari ndetse anayobora Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).

Ubwo yari muri Sena kandi yayoboye Komisiyo idasanzwe yari yashyiriweho kureba gahunda zo guteza imbere abo amateka agaragara ko basigajwe inyuma.

Yabaye Visi Perezida w’Ihuriro rishinzwe kurwanya Jenoside, yabaye kandi mu Ihuriro rirwanya ruswa aranarihagararira muri Afurika y’Iburasirazuba ku rwego rwa Afurika (UPNAC-Africa).

Yavukiye mu Karere ka Burera mu 1971. Yahigiye amashuri abanza ariko aza kuyakomereza mu Karere ka Gakenke ahazwi nka Cyabingo mu gihe amashuri yisumbuye yayigiye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux mu Mujyi wa Kigali.

Yize ibijyanye n’ubukungu ari na byo yakozemo igihe kinini mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda. Yabaye kandi Komiseri ushinzwe ubuhinzi muri FPR-Inkotanyi.

Mbere yo kwinjira muri Sena Uwimana yakoze muri Banki y’Abaturage imyaka itari mike, aho yakoze imirimo itandukanye.

Kayisire Marie Solange wemejwe nka Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu kuva muri Kanama 2023

Kayisire yabaye Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri kuva muri Kanama 2017, mu 2020 agirwa Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi.

Gasana Karasanyi Stephen wemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare kuva mu 2021. Yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

 

Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi

 

Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FPR-Inkotanyi

 

Uwimana Consolée yemejwe nka Visi Perezida wa mbere w’Umuryango FPR-Inkotanyi

 

Kayisire Marie Solange yemejwe nka Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango FPR-Inkotanyi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here