Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kubera ingaruka bigira ku gihugu

0
432

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kugendera kure ibiyobyabwenge n’inzoga, avuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima, bikagira n’ingaruka ku gihugu muri rusange.

Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze ku wa 19 Ukuboza 2025, ubwo yasozaga Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabereye i Rusororo mu Intare Arena.

Perezida Kagame yashimangiye ko abantu bakwiriye kurangwa n’imico mizima, asobanura ko imico myiza yubaka abantu n’igihugu, mu gihe imico mibi isenya byose.

Ati “Abari hano bato, abana bacu, kandi bayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza h’igihugu cyacu, ikintu cyo kuzirikana ni umuco w’imibereho, umuco wo kurema ibyiza mu bantu no mu gihugu, ibyo ni byo dukwiriye gushyira imbere.”

Yasabye abayobozi bo mu ngeri zose, abato n’abakuru, kwirinda ikibi no kugendera ku ndangagaciro zubaka igihugu, avuga ko bidashoboka guteza imbere igihugu mu gice kimwe ugasenya mu kindi.

Ati “Twavuze iby’imiyoborere, twavuze gukoresha ukuri, gutinyuka ukanga ikibi ukagitandukanya nacyo. Mbere yo guhura n’ibibazo bikomeye, hari ibyo umuntu yakwirinda ku giti cye.”

Yageze ku rubyiruko, Perezida Kagame yagarutse cyane ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, arusaba kubyirinda no kubigabanya kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo no ku gihugu muri rusange.

Ati “Ndashaka kuvuga ku rubyiruko ruri hano, mwirinde, mugerageze mugabanye ibiyobyabwenge bibasenya. Ntabwo bibasenya gusa nk’abantu ku giti cyabo, binyuze muri mwe birasenya igihugu.”

Yongeyeho ko guhora mu businzi no mu biyobyabwenge atari ikintu cyo kwirata, kuko bigira ingaruka mbi ku muryango no ku gihugu.

Ati “Iri sinda, abantu bakabirata, guhora ugwirirana, ntabwo ari wowe wisenya gusa, urasenya igihugu kandi nta n’icyo kwirata kirimo.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera ubusinzi n’ibiyobyabwenge, bigeze aho bamwe bakora impanuka bakabura ubuzima, atanga urugero ku muntu wakoraga hafi ye wari warabaye imbata y’inzoga, nyamara ari umukozi mwiza iyo atazinyoye.

Yasobanuye uko uwo mukozi yigeze kubura ubushobozi bwo gukora inshingano ze kubera ubusinzi, n’ubwo we yahakanaga ko yanyoye inzoga, nyamara bigaragarira buri wese.

Umukuru w’Igihugu yabajije urubyiruko icyo ruvana mu kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, arubaza ikiri muri byo gituma rwemera ko ubuzima bwarwo bwangirika.

Ati “Urubyiruko, ibyo mubivanamo iki? Habamo iki gituma abantu babitakariza ubuzima, ugasanga umusore w’imyaka 38 cyangwa 45 bakakubwira bati byarangiye.”

Yongeyeho ko umubare munini w’abajya kuvurirwa mu mahanga bishyuriwe na leta, ari abantu bafite indwara zishobora kwirindwa, akavuga ko ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kugabanya inzoga n’ibiyobyabwenge, ashimangira ko kubyirinda ari intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bwabo no kubaka ejo hazaza h’igihugu.

 

Urubyiruko rweretswe ko ibiyobyabwenge birwangiza, bikangiza n’ahazaza h’igihugu

 

Umukuru w’Igihugu yasabye abakiri bato kwirinda ibisindisha

 

Perezida Kagame ahangayikishijwe n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here