U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1.900 barangije amahugurwa

0
291

U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1.900 barangije amahugurwa

Polisi y u Rwanda yungutse abapolisi bato bashya 1.903 barangije amahugurwa n imyitozo bibinjiza mu mwuga wo gucunga umutekano w Abanyarwanda n imitungo yabo.

Aba bapolisi bashya barimo abakobwa 359 n abahungu 1.544, binjijwe ku mugaragaro muri Polisi y u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, nyuma y amezi umunani bamaze bahugurirwa mu Kigo cy Amahugurwa cya Polisi y u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko mu bapolisi bato basoje amasomo harimo 40 bazoherezwa mu Rwego rw Igihugu rw Igorora, mu gihe abandi 178 ari abatorejwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze aho bigira n amasomo ya kaminuza mu mashami anyuranye.

Yagize ati “Abatorejwe i Gishari batangiye amahugurwa tariki ya 17 Mata 2025 bari 1.748, abasoje bakaba 1.725, kuko abagera kuri 23 batabashije gusoza kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi n imyitwarire itajyanye n indangagaciro za Polisi y u Rwanda.”

CP Niyonshuti yasobanuye ko aba bapolisi bahawe ubumenyi n imyitozo ibategura kuzuza neza inshingano zabo zirimo gukoresha intwaro, kumva no gushyira mu bikorwa amabwiriza, imyitozo ngororamubiri, gucunga umutekano n ituze mu baturage, amategeko, imikoranire ya Polisi n abaturage, umutekano wo mu muhanda ndetse n izindi gahunda za Leta zibafasha mu kazi ka buri munsi.

Minisitiri w Umutekano w Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyerekezo cyiza akomeje guha inzego z umutekano, agaragaza ko cyatumye u Rwanda rugira umutekano usesuye.

Yagize ati “Umutekano ni inkingi ikomeye y iterambere. Nubwo muri rusange uhagaze neza, haracyari ibyaha bikibangamiye abaturage birimo ubusinzi n ingaruka zabwo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry ibiyobyabwenge n impanuka zo mu muhanda. Dufite inshingano zo gukumira no kubirwanya.”

Dr Biruta yasabye aba bapolisi bashya kurangwa n ikinyabupfura, ubunyamwuga n umurava, gukorana n izindi nzego no gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Muzaharanire ishema ry u Rwanda n Abanyarwanda aho muzaba muri hose, mukore kinyamwuga kandi mwange umugayo.”

Polisi y u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy umwaka umwe ushize, Ishuri ry Amahugurwa rya Polisi rya Gishari ryahuguye Abapolisi na Dasso bagera ku 8.529 mu masomo n amahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubumenyi, imyitwarire myiza n ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta bari kumwe na CP Robert Niyonshuti

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yageze ahabereye ibirori ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Kanyamihigo Innocent

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, CG Felix Namuhoranye ndetse na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta

Imodoka zari zitwaye ibendera ry’Igihugu nta muntu uyigira mu nzira

Minisitiri Biruta yasabye abarangije aya mahugurwa kuzitwara neza bakirinda icyahungabanya umutekano w’abaturage

Minisitiri Biruta yafatanye ifoto n’abapolisi bashya basoje amasomo

Minisitiri Biruta yashimiye umunyeshuri witwaye neza mu mahugurwa n’amasomo abinjiza muri aka kazi

Berekanye uko bamwe mu baturage bigaragambya baba bameze n’uko bashobora guhosha iyo myigaragambyo

Aha bari bari guhabwa amabwiriza y’uburyo bagiye kurwanya imyigaragambyo

Abapolisi bato bashya bifashishije imodoka zidasanzwe mu guhosha imyigaragambyo

Abari bagiye guhosha imyigaragambyo berekanye ko batojwe kugendera ku ndangagaciro

Abapolisi bashya batojwe uburyo bwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bashya berekanye ubuhanga mu kwitabara badakoresheje intwaro

Abapolisi bashya berekanye ubuhanga mu kurwanisha amaboko

Abapolisi bashya berekanye ubuhanga bize mu kumashya bakoresheje intwaro

Berekanye ubuhanga mu kurasa kure ndetse no mu kurasa hafi bifashishije imbunda zitandukanye

Bakoze akarasisi kanogeye ijisho, berekana byose bazi mu kurinda umutekano

Abapolisi bato bakoze akarasisi mu buryo bushya, aha bagendaga gake bagenda banyura imbere y’abayobozi

Akarasisi kari kanogeye amaso

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here