Perezida Félix Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bya Leta ya RDC n’abarimo AFC/M23 bibera i Kinshasa, mu rwego rwo gushakira amahoro burambye uburasirazuba bw’igihugu.

0
126

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yifuza ko ibiganiro bya Leta ya RDC na AFC/M23 byabera mu murwa mukuru Kinshasa, mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bw igihugu.

Ibi byagaragaye nyuma y urugendo Tshisekedi yagiriye i Luanda tariki ya 14 Ukuboza 2025, asubirayo ku ya 5 Mutarama 2026 ndetse no ku ya 8 Mutarama 2026. Muri izi ngendo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço, byibanze ku mahoro n umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Ubwo Tshisekedi yari i Luanda ku ya 5 Mutarama, yasabye Perezida Lourenço gutangiza ibiganiro bishya bihuza Abanye-Congo bose barebwa n aya makimbirane. Byongeye kandi, yamusabye kumufasha kuvugisha abazabyitabira, barimo impande zitandukanye zifite aho zihurira n ikibazo cy umutekano.

Mu bo Tshisekedi yifuza ko bitabira ibi biganiro harimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwe, abatavuga rumwe na we, imitwe iyirwanya ikoresheje intwaro nka AFC/M23, sosiyete sivile ndetse n abanyamadini n amatorero.

Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko Leta ya Angola yamaze kuvugisha bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n ubutegetsi bwa RDC. Aba bavuga ko bashobora kwitabira ibiganiro by amahoro bishya bigamije gushaka umwanzuro ku bibazo by umutekano.

Tshisekedi yemereye Lourenço ko Leta ya RDC izarekura zimwe mu mfungwa zibarizwa muri AFC/M23. Icyakora, yasobanuye ko dosiye ya buri wese izasuzumwa ku giti cye, harebwa niba ibyaha akurikiranyweho cyangwa yahamijwe byababarirwa.

Amakuru yemeza ko Perezida Tshisekedi yifuza ko AFC/M23 itangaza ku mugaragaro ko ihagaritse imirwano. Yongeyeho ko Leta ya RDC ari yo izagenzura niba icyo cyemezo cyubahirizwa koko mu bice bitandukanye by igihugu.

Ibi biganiro bishya bitekerezwa mu gihe Tshisekedi akomeje kugaragaza kutizera ibiganiro bya Doha biyoborwa na Leta ya Qatar kuva mu ntangiriro za 2025.

Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje tariki ya 31 Ukuboza ko Leta ya RDC yanze kohereza intumwa zayo mu nama ebyiri zatumijwe na Qatar. Izo nama zari zigamije kugenzura iyubahirizwa ry agahenge kari karemerewe impande zombi.

Leta ya RDC isobanura iki cyemezo ishingiye ku kuba AFC/M23 yarafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y Amajyepfo. Nubwo iri huriro ryemeje ko ryawuvuyemo mu rwego rwo gufasha ibiganiro bya Doha gukomeza, Leta ihamya ko abarwanyi baryo bakiwurimo.

Perezida Félix Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bya Leta ya RDC n’abarimo AFC/M23 bibera i Kinshasa, mu rwego rwo gushakira amahoro burambye uburasirazuba bw’igihugu.

Tshisekedi yakiriwe na Lourenço kuri uyu wa 8 Mutarama 2026

 

Tshisekedi ashaka ko hatangira ibiganiro by’amahoro bishya ariko byo bikabera i Kinshasa

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here