U Rwanda rwasabye Isi kuba maso ngo Jenoside itazasubira ukundi

0
622

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, mu Gikorwa  Mpuzamahanga cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (International Holocaust Remembrance Day), no kuzirikana imyaka 81 ishize inkambi ya Auschwitz-Birkenau ikuweho, ari na yo nini Abanazi bakoreshaga mu gufunga no kwica abantu.

Ni igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, cyitabiriewe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Ababayahudi baba mu Rwanda n’inshuti zabo, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abayobozi bakuru batandukanye bo mu Rwanda.

Jenoside yakorewe Abayahudi, yateguwe n’ubutegetsi bwari ubw’Abanazi mu Budage mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yo kuva mu 1939 kugera mu 1945, ikaba yarahitanye Abayahudi barenga miliyoni esheshatu, banganaga na  hafi 2/3 by’Abayahudi bose bari batuye ku Mugabane w’u Burayi muri icyo gihe.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagize ati: “Jenoside ntipfa kubaho gutyo. Ni igikorwa gitegurwa  kigaca mu byiciro bigaragara birimo gutandukanya abantu mu matsinda, kubarobanura, kubambura ubumuntu, kugeza biganisha ku bwicanyi rusange. Gusobanukirwa iyi nzira ni ingenzi cyane mu kuyikumira.”

Agereranya Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutazirikana Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, gusa nk’igihugu kigize umuryango mpuzamahanga, ahubwo rubikora nk’Igihugu cyanyuze muri Jenoside.

Uwo muyobozi yanenze bikomeye kuba hakomeje kuba  ukwiyongera kw’ivangura n’urwango byibasira Abayahudi hirya no hino ku Isi, avuga ko hakomeje kwiyongera kurebera ibyo bikorwa bibi, ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma n’ivangura bituma amasomo y’amateka arushaho kuba ari ngombwa muri iki gihe.

Yongeye no kugaruka ku bibera hafi y’u Rwanda, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko hari amatsinda y’abantu akomeje kwibasirwa ku buryo bushingiye ku bo ari bo, nyamara Umuryango Mpuzamahanga, ukaba udaha agaciro ako kababaro.

Yagize ati: “Uyu munsi, turacyabona intambara n’itotezwa ry’abantu hashingiwe ku bo bari bo. Urugero, ndi hano ku ntera ya kilometero 200 uvuye kuri uru rwibutso, muri Congo hari itsinda ry’abantu bari gukorerwa imvugo zibiba urwango n’itotezwa, bazira gusa abo bari bo.”

Minisitiri Nduhungirehe yasabye umuryango mpuzamahanga kugira ijwi rimwe, ugahagurukira kurwanya ingengabitekerezo zishingiye ku itoteza n’ivangura, zishobora gutera Jenoside.

Yagize ati: “Ibi bisaba ubufatanye mpuzamahanga bukomeye , uburezi bufite ireme, no gushyigikira byimazeyo inzego mpuzamahanga zishinzwe ubutabera no kubazwa inshingano. Kunanirwa muri ibyo bizatuma hakomeza kuba ibyaha nk’ibi.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi itatangiriye mu byumba bya gaz byashyizweho n’Abanazi bikicirwamo Abayahudi, ahubwo yatangiriye mu magambo, mu binyoma no mu guheza abantu.

Yagize ati: “Jenoside ntiyatangiriye ku bwicanyi. Yatangiriye mu rwango, mu binyoma no mu ivangura ryibasiraga Abayahudi, ribatesha agaciro, ribashyira mu ishusho y’abanzi bashakaga, ribambura icyubahiro cyabo mbere y’uko bicwa.”

Nubwo Jenoside yakorewe Abayahudi yatumye hashyirwaho amategeko n’inzego mpuzamahanga zigamije gukumira no guhana Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, ivangura n’urwango byibasira Abayahudi biracyariho.

Ambasaderi Weiss yagaragaje impungenge zikomeye ku kwiyongera k’urwango rwibasira Abayahudi ku Isi, cyane cyane mu rubyiruko.

Yagize ati: “Mu myaka ya vuba, twabonye ukwiyongera guteye impungenge k’urwango rwibasira Abayahudi hirya no hino ku Isi, mu mihanda, muri za kaminuza no ku mbuga nkoranyambaga. Guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside biragenda byiyongera.”

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko Igihugu cye gikomeje kwiyemeza guhangana n’ivangura rishingiye ku rwango rwibasira Abayahudi, kandi ko ari inshingano idahagarara kandi isaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati: “Turabona ivangura rishingiye ku rwango rwibasira Abayahudi ryiyongera ku rwego ruteye ubwoba, atari mu Budage gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni igisebo.”

Yongeyeho ko inshingano zo kwibuka zitarangirira ku barokotse Jenoside gusa, ahubwo ko zigomba gukomeza guhererekanywa n’ibisekuru bizaza.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonia Ojielo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye kubera ihuriro ribi ry’ingengabitekerezo rikabije, ihungabana rya politiki, ikoreshwa nabi n’ubutegetsi no kunanirwa kubahiriza indangagaciro n’amategeko.

Yagize ati: “Ibi bikwiye kuba isomo ridukangurira kumenya uko Jenoside ishobora kuvuka igihe urwango rwemerewe kuba ibintu bisanzwe, ubutegetsi bukabura kugenzurwa, n’icyubahiro cy’ikiremwamuntu kigahonyorwa.”

Yashimangiye kandi akamaro ko kwigisha urubyiruko, avuga ko kwibuka ari imwe mu ntwaro zikomeye zo gukumira ko amateka mabi yasubira.

Yagize ati: “Kwibuka ni yo ngabo nziza yo kurinda ejo hazaza. Urubyiruko rugomba guhabwa ubumenyi, kugirirwa impuhwe n’ubushobozi bwo gutekereza byimbitse, kugira ngo rusobanukirwe impamvu aya mahano yabaye, bityo rufashe kubaka Isi itandukanye n’iyo.”

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Umuryango Mpuzamahanga kuba maso mu guhangana n’imvugo z’urwango zibasira abantu zishobora kuba intandaro ya Jenoside

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi itatangiriye mu byumba bya gaz byashyizweho n’Abanazi bikicirwamo Abayahudi, ahubwo yateguwe

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonia Ojielo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye kubera ingengabitekerezo mbi yahuriwe n’Abanazi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here