Intwari z’u Rwanda, Umunsi w’Intwari, Perezida Kagame, Jeannette Kagame, Gicumbi cy’Intwari, Remera, Ubumwe, Ubutwari

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, i Remera ku Gicumbi cy’Intwari.

Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gerturde, Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarak Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranya n’abandi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari, bakurikirwa n’uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo Umusikare Utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.

Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.

Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

Kuri iyi nshuro ya 32 ifite insanganyamatsiiko igira iti: ”Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bageraga ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere Ka Gasabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here