Umuryango utari uwa Leta uharanira guteza imbere ubuzima bwiza mu Rwanda, HDI [Health Development Initiative], wahembye abanyamakuru 9 bakoze inkuru zijyanye z’ubuzima bw’imyororokere, zahize izindi.
Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 13 Ukuboza 2024.
Iki ni igikorwa HDI ikora buri mwaka, kuva muri 2016. Abahembwe bari mu byiciro bitatu ari byo: Radiyo, Televisiyo ndetse n’Ibinyamakuru byandika kuri murandasi. Muri buri cyiciro hahembwe abanyamakuru batatu.
Inkuru z’abo banyamakuru zatoranyijwe mu zindi zisaga 150 zari zatanzwe n’abanyamakuru kugira ngo zihatanire ibihembo.
Uwa mbere muri buri cyiciro yahembwe Rwf800, 000 na laptop, uwa kabira ahabwa Rwf600, 000 na telephone, mu gihe uwa gatatu yahembwe Rwf400, 000 na telephone.

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr. Kagaba Affrodis avuga ko bategura ibi bihembo mu rwego rwo gukorana n’itangazamakuru kugira ngo bateze imbere kwandika inkuru no gukora ibiganiro bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Uyu muyobozi ashimangira ko iki gikorwa gitanga umusaruro bashingiye ku nkuru baba bakiriye. Yagize ati” Iyo mbajije abakosora bambwira ko mu by’ukuri bibagora guhitamo inkuru zatsinze. Ni ukuvuga ngo buri umwe wese aba yatsinze.”
Dr. Kagaba yongeraho ko “Ndabashimira cyane rero kandi dukomeza no kubizeza ubufatanye kugira ngo turusheho kugeza ku Banyarwanda ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Abanyamakuru bahembwe twaganiriye bavuga ko ibyo bihembo byabongereye imbaraga mu kurushaho gukora inkuru zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Aimé Bauté Mushashi, wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abanyamakuru bakora kuri televisiyo yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira HDI n’abafatanyabikorwa bayo. Iyo baguhembye uhita uvuga uti ‘Wahoo! Burya ibyo nkora biragaragara!’ Ubu noneho ngiye kurushaho.”

Hakizimana Jean Paul, wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abandika na we yagize ati “Nishimiye rero iki gihembo kandi ndumva ngiye kurushaho gushyira imbaraga mu buzima bw’imyororokere.”

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi yashimye uruha rw’iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru yizeza ubufatanye bw’ikigo abereye umuyobozi.
Yagize ati “Nka RBC twiteguye gufatanya namwe muri uru rugendo, dutanga ubufasha bukenewe kugira ngo ubuzima bw’imyororokere bube uburenganzira kuri bose.” Yongeyeho ko “Ibyo mukora bifite ingaruka nziza ku byo dukora”
Muri 2016, nibwo Umuryango HDI watangiye guhemba abanyamakuru bakora inkuru z’ubizima bw’imyororokere. Ni igikorwa cyaguka umwaka ku wundi kuko muri uwo mwaka bari bakiri inkuru 15 gusa mu gihe uyu mwaka bakiri izisaga 150.
HDI ivuga ko hamwe n’abafatanyabikorwa bayo biteguye gukomeza gutegura iki gikorwa no mumyaka iri imbere.
Urutonde rw’abanyamakuru bahembwe b’ibitangazamakuru bakorera
