Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) watangaje ko wungutse abarwanyi bashya 7,437 bamaze amezi atandatu mu myitozo ya gisirikare mu kigo cya Rumangabo, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuhango wo kwinjiza aba barwanyi mu gisirikare wabereye i Rumangabo ku wa 14 Nzeri 2025, witabirwa n’umuyobozi w’ihuriro rya AFC, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umuyobozi mukuru w’ingabo za M23, Gen Maj Sultani Makenga.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko aba barwanyi bashya barimo abahoze mu gisirikare cya Leta ya RDC ndetse n’abo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo, biyunze kuri M23 ubwo yari imaze gufata imijyi irimo Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025.
Mu myitozo yo kubohora igihugu Mu ijambo rye, Gen Maj Makenga yasobanuriye abarwanyi bashya ko bahuguriwe kubohora igihugu cyabo, anashinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kwica abaturage, gusenya imidugudu no kudaha agaciro igisirikare cya RDC.
Makenga yasabye abarwanyi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda abaturage no kubahisha igihugu cyabo, kuko ari bwo bazagera ku ntego zo “kubohora RDC”.
Mu ntangiriro za Nzeri 2025, Makenga yari yatangaje ko M23 ifite intego yo gufata imijyi ikomeye ya RDC irimo Kalemie (Tanganyika), Kisangani (Tshopo) na Kindu (Maniema).
Ku ruhande rwe, Corneille Nangaa, uyobora AFC, yamenyesheje abarwanyi bashya ko intego ya M23 itarangiye, kuko igamije no “kubohora” indi mijyi minini nka Lubumbashi (Haut-Katanga), Mbandaka (Équateur) ndetse n’umurwa mukuru wa RDC, Kinshasa.
M23 yungutse abarwanyi bashya barenga 7,000 nyuma y’imyitozo i Rumangabo
Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Musheri, haravugwa inkuru y’umuturage witwa Twizerimana Innocent wacukuye imyobo mu rugo no mu isambu ye, bikekwa ko yayikoresheje mu bikorwa by’amasengesho. Abaturage batanze amakuru bavuga ko hari umwobo wasanzwe iwe mu rugo, indi iboneka mu isambu ye, ndetse n’indi iri mu baturanyi, aho bavuga ko bayifashishaga mu masengesho, indi bakayikoresha mu guhunika imyaka.
Umwe mu baturage yagize ati: “Kuva nabera ni bwo bwa mbere mbibonye, tuzi ko twari tumuzi hano mu Mudugudu ntiyibaga, ahubwo niba ari ubuvumo wenda akaba yasengeragamo ntabwo tubizi gusa nabonye bikabije kuko yagiye ajijisha hamwe hejuru yahinzeho imyaka ku buryo uhageze utamenya ko ari hejuru y’umwobo w’indake.”
Undi na we yagize ati: “Abantu benshi bari kuvuga ngo bazajya basengera mu butayu, ijambo ry’Imana bamwe barifashe ukundi ibi bintu ugereranyije hari abantu bavuye mu matorero menshi, harabavuye mu Badive, mu Bapantekote no mu bandi, ibi rero bari kubyitirira amatorero bakavuga ngo Yesu agiye kuza ngo bacukure mu butayu, uyu musore twari tumutunze nk’inyangamugayo.”
Iperereza ry’inzego z’umutekano
SP Twizeramana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ibi byatahuwe nyuma yuko uru rwego ruhawe amakuru n’abaturage. Yagize ati: “Twabonye amakuru abaturage batubwira ko hari imyobo mu mirima y’abaturage, tujyayo dusanga irahari ariko uwayicukuye ntitwabashije kumufata kuko yatorotse hagaragara umugore we wavuze ko ari imyobo bifashisha kubikamo imyaka no gusengeramo.”
Akomeza agira ati: “Amakuru abaturage baduha hari undi muturage uri aho hari mu Murenge wa Rwimiyaga usengana n’uwonguwo mu myobo, naho tujyayo dusanga yajyaga asengeramo afitemo n’ibyo kurya yabitsemo.”
Uyu muvugizi wa Polisi yongeyeho ko bigaragara ko aba baturage bari mu basanzwe bagaragarwaho imyemerere idasanzwe, aho baba bariyomoye ku matorero yabo, bakajya gusengera ahantu hatemewe.
Impungenge z’abaturage n’ubuyobozi
Abaturage bagaragaje impungenge ku myizerere idasanzwe ya Twizerimana, bavuga ko nubwo yari azwiho imyitwarire myiza, iyi myitwarire idasanzwe yabateye kwibaza ku myizerere ye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko bugiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri ku bikorwa by’uyu muturage.