BADEA yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$ igamije iterambere ry’amazi n’imishinga mito n’iciriritse

0
632

Amasezerano y’iyi nguzanyo yashyizweho umukono i Kigali kuri uyu wa 8 Ukwakira 2025, hagati ya Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi (MINECOFIN) n’abahagarariye BADEA.

Ku ruhande rw’u Rwanda, amasezerano yashyizweho umukono na Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri MINECOFIN, afatanyije na Sayinzoga Kampeta Picthette, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD). Ku ruhande rwa BADEA, yashyizweho umukono na Fahad Abdullah Aldossari, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA.

Muri iyo nguzanyo ya miliyoni 45$, miliyoni 20$ zizakoreshwa mu mushinga wo gukwirakwiza amazi meza aturuka ku ruganda rwa Karenge, mu gihe miliyoni 25$ zizanyuzwa muri BRD zigashyigikira imishinga mito n’iciriritse.

Dr. Kabera yavuze ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20, ifite inyungu ntoya kandi ifite inyungu ku gihugu kuko izafasha gushyira mu bikorwa Gahunda ya NST2 na Vision 2050.

“Ni amafaranga y’inguzanyo ariko zidahenze. Adufasha gukomeza inzira y’iterambere tugamije nk’igihugu. Ni inguzanyo nziza zifite igiciro kitari hejuru ugereranyije n’izindi,” — Godefrey Kabera.

Ku ruhande rwa BRD, Umuyobozi Mukuru Sayinzoga Kampeta Picthette yavuze ko aya mafaranga azafasha abikorera bato kubona inguzanyo ziri ku nyungu nto no gushyigikira abagore n’urubyiruko mu bikorwa byo kohereza ibicuruzwa hanze no mu nganda.

“Iyi nguzanyo izibanda cyane ku bagore, urubyiruko n’abashoramari bato. Izabafasha kubona inguzanyo z’igihe kirekire zifite inyungu nto kandi zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu,” — Kampeta Picthette.

Ku ruhande rwa WASAC Group, Umuyobozi Mukuru Asaph Kabasha yavuze ko uruganda rwa Karenge ruherereye mu Karere ka Rwamagana ruri mu bikorwa byo kwagurwa, ubu bikaba bigeze kuri 18%.

Nyuma yo kwagurwa, uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi meterokibe 48,000 ku munsi, buvuye kuri 12,000. Ibi bizafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu bice by’Intara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Fahad Abdullah Aldossari, yashimye uburyo u Rwanda rukorana neza na BADEA, yibutsa ko guhera mu 1974 iyi banki imaze guha u Rwanda inguzanyo zisaga miliyoni 300$ mu mishinga itandukanye y’ibikorwaremezo n’iterambere ry’abaturage.

“Twishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inguzanyo duha. Imishinga yanyu yagiye igira inyungu ku baturage kandi izo gahunda zinyuze mu nzira nziza,” — Aldossari.

Iyi nguzanyo ije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorwa by’amazi, inganda, n’ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kuva BADEA yatangira gukorana n’u Rwanda, ubufatanye hagati y’impande zombi bwagiye bugaragaza umusaruro mu rwego rw’ibikorwaremezo no kongera amahirwe y’abashoramari bato.

Amasezerano y’inguzanyo hagati ya BADEA n’u Rwanda yashyiriweho umukono i Kigali

U Rwanda rwagaragaje ko ari inguzanyo izishyurwa ku nyungu nto ugereranyije n’izindi

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Fahad Abdullah Aldossari, yashimye gukorana n’u Rwanda

BRD na yo yahawe inguzanyo ya miliyoni 25$

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Picthette, yavuze ko iyi nguzanyo izafasha mu gutera ingabo mu bitugu abikorera

BRD yishimiye kubona iyi nguzanyo izafasha mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Julianna Muganza bitabiriye iki gikorwa

BADEA yagaragaje ko guhera mu 1974 imaze guha u Rwanda agera kuri miliyoni 300$ mu mishinga itandukanye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Godefrey Kabera yashimye imikoranire y’u Rwanda na BADEA mu nzego zitandukanye

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yari mu bitabiriye iki gikorwa

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore n’Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFINE, Godefrey Kabera bakurikiye isinywa ry’amasezerano hagati ya BADEA na BRD

Abayobozi batandukanye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari bitabiriye isinywa ry’aya masezerano

BADEA yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$

📅 Itariki y’itangazwa: 8 Ukwakira 2025
✍️ Byateguwe na: News – Hafiyawe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here