Bruce Melodie yahishuye ko Yemi Alade yamusabye gukorana indirimbo, anakomoza ku marangamutima ya The Ben

0
553

Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye ko Yemi Alade, umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Nigeria no muri Afurika, yamusabye ko bakorana indirimbo nyuma yo kumva iyo yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro The Versus gikorwa na Lucky Nzeyimana kuri RBA, aho yabanje gushimangira ko umuziki nyarwanda ukomeje gutera intambwe ishimishije ku ruhando mpuzamahanga umunsi ku wundi.

Bruce Melodie yavuze ko Yemi Alade yamwandikiye amusaba ko bahurira mu ndirimbo imwe mu zo ateganya gushyira hanze, ibintu yagaragaje ko bimushimishije kandi bikamwereka aho umuziki nyarwanda ugeze.

Yagize ati “Umuziki nywufata nka zahabu y’u Rwanda, ni cyo dufite cyo gucuruza. Kuba umuhanzi nka Yemi Alade anyandikira nyuma yo gusohora indirimbo Pom Pom akanyoherereza indirimbo ze ngo mpitemo iyo nshobora kuririmbamo, ni ikimenyetso cy’icyizere umuziki wacu ugezeho.”

Nubwo yishimira aho umuziki nyarwanda ugeze, Bruce Melodie yavuze ko abayobozi mu nzego zitandukanye bakwiriye kurushaho kuwushyigikira, cyane cyane bitabira ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro by’abahanzi b’imbere mu gihugu.

Yagize ati “Abayobozi turabashimira aho bageze, ariko turashaka kubabona mu bitaramo byacu no mu myidagaduro. Mureke kwifata, biraryoshye kandi ni byiza. Abanyarwanda ndabashimira ko mukomeje gukunda umuziki wacu, kandi mukomeze kuwushyigikira aho muri hose.”

Bruce Melodie yanabajijwe ibintu bine azi kuri The Ben, maze avuga ko icya mbere ari uko ari umuhanzi w’umuhanga, anongeraho ko agira amarangamutima akomeye rimwe na rimwe akamukurura kurira.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nzi kuri The Ben ni uko ari umuhanzi w’umuhanga. Icya kabiri agira amarangamutima, akunda kurira. Icya gatatu ni umugabo wubatse, naho icya kane agaragaza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”

Ibi Bruce Melodie yabivuze nyuma y’igitaramo baheruka guhuriramo cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, cyatumye benshi bacika ururondogoro, ndetse hakabaho n’iteranamagambo hagati y’abafana n’abafasha aba bahanzi bombi.

Gusa Bruce Melodie yavuze ko nta hangana riri hagati ye na The Ben, ashimangira ko ari abavandimwe bahurira ku kuba Abanyarwanda kandi bafite intego imwe yo guteza imbere umuziki w’igihugu.

Yagize ati “Nyuma y’isi y’imyidagaduro turi abavandimwe kandi turi Abanyarwanda. Nta rwango rubirimo na busa. Ntibinabatangaze ubonye ejo hari n’ibindi dukoranye.”

Bruce Melodie yasobanuye ko atakiyumva nk’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba gusa, ahubwo yiyumva nk’umuhanzi wa Afurika yose, ufite intego yo guhagararira igihugu gito ku Isi ariko gifite umuziki munini kandi ufite ireme.

Bruce Melodie yahishuye ko Yemi Alade yamusabye gukorana indirimbo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here