Dj Toxxyk yaburanye ajurira ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo

0
312

Dj Toxxyk yaburanye mu rukiko, nyuma yo kujuririra umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo, akomeza guhakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge aregwa.

Shema Arnold, uzwi cyane mu kuvanga umuziki nka Dj Toxxyk, yaburanishijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2026, asaba ko icyemezo cyafashwe ku wa 21 Mutarama 2026 cyateshwa agaciro.

Dj Toxxyk yavuze ko atemeranya na raporo y’umukuru w’umudugudu, yagaragaje ko mu nzu ye hasanzwe udupfuka tubiri tw’urumogi, avuga ko iyo raporo yakozwe ari muri gereza, kandi ntiyigeze ayisoma cyangwa ngo ayigireho uruhare.

Yongeyeho ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro eshatu, ariko ntagire ibisubizo abona, bityo akaba abona nta shingiro ryo gukomeza gufungwa mu gihe nta bimenyetso bifatika byagaragajwe.

Dj Toxxyk yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, asobanura ko cyatewe n’impanuka itateguwe, atari igikorwa cy’ubugome cyangwa icyaha cyakozwe ku bushake.

Yasabye urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze, agaragaza ko afite umwana umutegereje mu rugo, anasobanura ko ababyeyi be batuye mu Bubirigi barwaye indwara z’imitsi y’ubwonko, bityo ko agikeneye kubitaho.

Umwunganizi we Uwamahoro Marie Josée yashimangiye ko umukiriya we yemera icyaha cy’impanuka, bityo ko nta mananiza ashyira ku rukiko, ahubwo asaba ko habaho gukurikiranwa hubahirijwe uburenganzira bwe.

Yavuze ko amategeko ateganya igihano kirimo amande n’igifungo, kandi ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza perereza rindi ritararangira, bigatuma ifungwa ry’agateganyo ridakwiye.

Undi mwunganizi Me Utazirubanda yavuze ko umuryango wa Dj Toxxyk wasabye imbabazi umuryango w’uwitabye Imana, bakazihabwa, bityo ko ibyo bikwiye gufatwa nk’impamvu nyoroshya cyaha.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, Me Utazirubanda yagaragaje ko raporo y’umukuru w’umudugudu itizewe, kuko yavuze ko basanze hybrid cannabis.

Ati: “Ntibyumvikana ukuntu umukuru w’umudugudu amenya ubwoko bw’urumogi, keretse afite laboratoire.”

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Dj Toxxyk akurikiranyweho ibyaha bitatu, harimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, bugaragaza ko amategeko ateganya igifungo kigera ku myaka ibiri, cyane ko uwapfuye yari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda.

Bwongeyeho ko kamera za CC TV zerekanye ko yari yanyoye ibisindisha, ari mu rukerera ataryamye, bigatuma icyaha kirushaho gukomera.

Ku bijyanye no guhunga, Ubushinjacyaha bwerekanye ko yabanje guca iwe, ajya ku Gisozi, nyuma akerekeza i Karongi, bityo bukavuga ko ibyo bigaragaza ubushake bwo gucika, atari ihungabana gusa.

Umucamanza yabajije ku kudahuza kw’amatariki ari muri raporo y’isaka, aho handitse ku wa 21 Ukuboza 2025, nyamara yarasatswe ku wa 22 Ukuboza 2025.

Urukiko rwapfundikiye uru rubanza rutangaza ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 9 Gashyantare 2026 saa Cyenda z’amanywa, hafatwa icyemezo niba Dj Toxxyk azakomeza kuburana afunzwe cyangwa azarekurwa akajya aburana ari hanze.

Dj Toxxyk yajuriye asaba gufungurwa akita ku mwana n’ababyeyi be barwaye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here