Donald Trump Yarahiriye Kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Yizeza “’Izahuka ry’ubukungu”

0
15

i Washington, D.C. Ku wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, Donald Trump yarahiye nka Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu muhango wabereye muri Capitol Rotunda. Uyu muhango wagizwe n’ibikorwa bidasanzwe ndetse n’ijambo rye ryibanze ku kwizeza impinduka nshya mu gihugu.

Uyu muhango wabereye muri Capitol Rotunda, witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga, abayobozi ba tekinoloji nka Elon musk, ndetse n’abo mu muryango wa Trump. Christopher Macchio yaririmbye indirimbo yubahiriza igihugu, mu gihe Carrie Underwood yasoje umuhango aririmba America the Beautiful.

Mu ijambo Perezida Trump ryamaze iminota 29, Trump yatangaje ko Amerika yinjiye mu gihe gishya cy’iterambere, ashimangira ko ubuyobozi bwe buzazana “ubumwe, icyizere, n’ishema ry’igihugu.”

Yagize ati: “Ubumwe bw’igihugu bwagarutse, kandi icyizere kiragaruka ku buryo budasanzwe. Igihe cyacu cy’izahuka cyatangiye none.”

Trump yavuze ko ashaka gushyira imbere ibikorwa kuruta amagambo, ahishura ko hari ingamba azafata vuba zirimo gufasha abafunzwe bazira imyigaragambyo yo ku wa 6 Mutarama 2021. “Ibikorwa ni byo by’ingenzi kurusha amagambo,” Trump yabitangaje, asezeranya ko hari byinshi abaturage bazabona mu minsi ya vuba.

Nyuma yo kurahira, ubuyobozi bwa Trump bwahise buhagarika ikoreshwa rya porogaramu ya CBP One, yakoreshwaga n’abimukira bashaka kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe. Yatangaje kandi ko azibanda ku bikorwa byo guteza imbere isanzure, avuga ko Amerika izohereza abashakashatsi kuri Mars maze bakamanika ibendera ryayo.

Mu bindi yagarutseho, Trump yatangaje umugambi wo kongera uburenganzira bwa Amerika ku cyambu cya Panama (Panama Canal) no guhindura amazina y’ahantu nka Gulf of Mexico, izahindurwa “Gulf of America,” ndetse na Denali, izasubizwa izina rya Mt. McKinley.

Trump yashimangiye ko kuba yaragarutse muri politiki nyuma y’imyaka ine ari mu buzima bwiza ari ikimenyetso cy’uko mu gihugu cye byose bishoboka.Trump yagize ati: “Ndi hano uyu munsi kugira ngo mbereke ko ibyo abantu bavuga ko bidashoboka, mu by’ukuri ari byo Amerika ishobora gukora neza,”.Trump yasoje ijambo rye agira ati: “Turi ku mpera y’ibihe bikomeye mu mateka y’Amerika. Igihe cyacu cy’izahuka cyiratangiye none.”

Umuhango warangiye nyuma yo gusabira igihugu umugisha n’imigambi mishya Perezida Trump yagaragaje. Nyuma yaho, Joe Biden na Kamala Harris, basoje inshingano zabo nka Perezida na Visi-Perezida, basezeye ku banyagihugu maze berekeza mu buzima bwabo bwite.

Uyu muhango wasize abitabiriye bafite icyizere cy’ibyo ubuyobozi bushya buzageraho mu myaka iri imbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here