Gasabo: Abarimu n’Abanyeshuri ba GS Kabuga Catholique Bibutse banaha Icyubahiro Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994

0
62

Gasabo, 16 Gicurasi 2025 — Abarimu n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabuga Catholique, ruherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, bibutse banaha icyubahiro abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banasabwe guharanira kuba intangarugero no kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Bizimungu Eldephonce, wa Kiliziya Yezu Nyirimpuhwe Kabuga, aho yasabiye umugisha abazize Jenoside, by’umwihariko abarimu n’abanyeshuri barimo Mupfasoni Catherine wahoze ari Umuyobozi w’iri shuri.

Umuyobozi wa GS Kabuga Catholique, Jean Bosco Nkurunziza, yavuze ko igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka ari ingenzi kuko gituma urubyiruko rwigira ku mateka, rukamenya ko ubwenge biga bugomba gukoreshwa mu nyungu z’igihugu, aho kubiba inzangano n’amacakubiri.

“Abateguye Jenoside bari abanyabwenge. Namwe ubwenge mufite mukwiye kubukoresha mu kubaka igihugu, si ukubangamira abandi,” — Jean Bosco Nkurunziza.

Yasabye kandi abanyeshuri kuba abavugizi b’amahoro n’ubumwe, cyane cyane mu rugo aho bamwe mu babyeyi bagaragaza imvugo ziganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Yibukije ko ari inshingano y’ababyeyi kurera abana babategurira ejo hazaza heza, bahabwa uburere mboneragihugu butuma barengera amateka n’indangagaciro z’u Rwanda.

“Turabasaba abakiri bato kwitandukanya n’ibitekerezo bibi bikibakurikirana biva ku babyeyi babo ku ishyiga. Bagomba kumva ubutumwa nk’ubutangirwa hano, bubafasha gusigasira igihugu cyabo,” — Jean Bosco Nkurunziza.

Perezidante wa IBUKA mu Murenge wa Rusororo, GAKWAYA Adelaide, yahumurije abacitse ku icumu abizeza ko ibyabaye bitazongera ukundi kubera ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe n’amahoro. Yashimye ingabo za RPA-Inkotanyi zabohoye igihugu ndetse zikanahagarika Jenoside.

“Iyo RPA itatabara i Kabuga, nta Mututsi waho wari kurokoka. Interahamwe zari zahahurijwe ziturutse ku Murindi, mu Gahoromani, i Bicumbi na Rugende. Hari n’abitwaje ibisasu,” — GAKWAYA Adelaide.

Yagaragaje ko kwibuka bifasha Abanyarwanda kwiyubaka, guharanira ukuri no gukomeza urugamba rwo kubaka igihugu kigendera ku ndangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here