Hari imyumvire ifitwe n’abatari bacye ko mu gihe umugore cyangwa umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina ari mu mihango adashobora gusa. “Ntabwo bishoboka. Impamvu nuko njye nabikoze kandi sinsame.” Uyu mukobwa ni ko abyumva.
Nubwo amahirwe cyangwa se ibyago byo gusama uri mu mihango ari bicye, ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko ari ibintu bishoboka ku bagore bagira ukwezi kugufi.
Ukwezi k’umugore ubundi “ni igihe kiri hagati y’umunsi wa mbere umugore yaboneyeho imihango kugera ku munsi ubanziriza imihango y’ukundi kwezi. Ibi bisobanuye ko iyo wabonye imihango, ukwezi kwawe kuba kwarangiye mbere y’uwo munsi wayiboneyeho.” Ibyo bisobanurwa na Dr. Anicet Nzabonimpa, Impuguke mu buzima bw’imyororokere.
Abagore bamwe bashobora kugira ukwezi kurekure ku buryo kwagera ku minsi 35, mu gihe abandi bagira ukugufi kwagera ku minsi 21. Cyakora, hari n’abashobora kurenza iminsi 35 cyangwa se bakajya munsi ya 21.
Abagore bamwe kandi bagira ukwezi guhindagurika [urugero: niba uku kwezi wagize iminsi 27, ubutaha ikaba 32, ubundi 25,…] mu gihe abandi bagira ukwezi kudahinduka, nukuvuga ko iminsi y’ukwezi kwabo ihora ari imwe. Niba ari 29 bikaba ari ko bihora.
Inkuru yanditse ku kinyamakuru cyandika ku buzima, healthline.com, ifite umutwe ugira uti ‘Can You Get Pregnant if You Have Sex on Your Period? – Ese ushobora gusama mu gihe wakora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango?’, ishimangira ko gusama uri mu mihango bishoboka by’umwihariko kuri bariya bagore bagira ukwezi kugufi.
Impamvu nuko, igihe cy’uburumbuke kuri abo bagore kigera bakiri mu mihango.
Ku mugore ugira ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 21, intanga ye isohoka ku munsi wa 7. Igihe cye cy’uburumbuke gishobora gutangira kuva ku munsi wa 3, kuko intanga ngabo zishobora kumara hagati y’iminsi 3-5 zikiri mu mugore zitarapfa, kikagera ku munsi wa 8 kuko intanga y’umugore nayo ishobora kumara iminsi 2.
Biragaragara rero ko mu gihe wakora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa 3 w’imihango ushobora gusama. Ku bantu bamara igihe kirekire bo, ashobora no kubikora ku munsi wa 5 akiyirimo cyangwa se no ku munsi wa 7 kuko hari abamara iyo minsi bakiri mu mihango.