Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda imaze gutanaza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg harimo no guhagarika ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro yose nibura mu gihe cy’iminsi 14.
Ni amabwiriza yasohotse ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.
Minisante ivuga ko umurwayi azakomeza kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.
Muri ayo mabwiriza harimo kandi ko mu gihe uwapfuye yazize Marburg, nta kiriyo gihuza abantu benshi ndetse ko umuhango wo kumushyingura witabirwa n’abantu batarenze 50 kandi bikabera mu bitaro ahabugenewe.
IZINDI NKURU WASOMA KU BIJYANYE N’ICYOREZO CYA MARBURG:
1.Akazi kose abantu bajyagamo karakomeza – Minisante ihumurije abaturage ku cyorezo cya Marburg
2. Rwanda: Abantu batandatu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg abandi 20 bararwaye
3. MINISANTE itanze ibisobanuro ku ndwara bivugwa ko iri guhitana abantu mu Rwanda