Huye: Urubyiruko rwahagurukiye kurwanya SIDA

0
68

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye bavuga ko ubu bahagurukiye kurwanya SIDA, birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. 

Ikibazo cy’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, by’umwihariko mu rubyiruko, kiracyahangayikishije inzego z’ubuzima mu Rwanda.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wo kurwanya SIDA, tariki ya 1 Ukuboza 2024, wizihirijwe mu karere ka Rubavu, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu, mu Rwanda abantu 9 bacyandura iyi virusi buri mwaka, mu gihe abandi 7 bicwa na SIDA buri munsi.

INDI NKURU WASOMA: Mu Rwanda abantu 9 bandura Virusi itera SIDA buri munsi: Hagiye gukorwa iki!

Mbere y’uwo munsi kandi, Dr.Sabin yari yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Gisenyi, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo, aho yakebuye urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye agira ati “Mwa bana mwe [mwa bajene mwe], SIDA iracyahari. Mukoreshe agakingirizo cyangwa mwifate.”

INDI NKURU WASOMA: Murahakura SIDA —Minisitiri Sabin yakebuye urubyiruko rugikorera aho

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye twaganiriye, bavuga ko ubu bahagurukiye kurwanya SIDA, bifashishije ingamba zo kuyirinda zisanzweho.

Umutesi Alice yagize ati “Mu by’ukuri njye nta musore ushobora kunshuka ngo tugere ku rwego rwo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Impamvu uyu mukobwa atanga ngo nuko “Sinaba mwizeye kugeza kuri urwo rwego. Uko byagenda kose tugoma kugakoresha [agakingirizo], yaba atabishaka ubwo bikarangirira aho’’.

Undi yagize ati “Nkanjye sinakubeshya ngo ndifata ariko iyo ngiye kubikora nibuka ko SIDA ihari ngakoresha agakingirizo.”

Cyakora hari urundi rubyiruko rwo muri aka karere rukishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Uyu musore w’imyaka 27 yagize ati “Hari igihe uhura n’umwana kandi mwese mumeze nabi. Icyo gihe biragorana ko wategereza agakingirizo, ubundi ukorera aho, hapfa uwavutse.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko kizakomeza gukora ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo rusobanukirwe byimbitse ibijyanye no kwirinda Virusi itera SIDA.

Dr. Ikuzo Basil, Uyobora agashami gashinzwe kurwanya SIDA, muri RBC yagize ati “Mu ngamba dufite rero ni ugukaza ubukangurambaga. Tukabongerera ubumenyi kuri virusi itera SIDA kandi tukabumvisha ko kuba ugiye kwaka serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA bitagakwiye kugutera ipfunwe.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abantu 230,000 bafite Virusi itera SIDA, mu gihe abandi 3,200 bayandura buri mwaka.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here