Ibintu birindwi ukwiye kwitaho mu gihe ukoresha agakingirizo

0
47

Agakingirizo ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro, ariko kakagira n’umwihariko wo kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,zirimo na Virusi itera SIDA.

Ishami ry’umuryango w’Ababumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS/WHO rigaragaza ko kuva mu 1990, ikoreshwa ry’agakingirizo ryagize uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ku bantu miliyoni 117.

Mu gihe gakoreshejwe neza kandi, OMS ivuga ko kagira uruhare mu gukumira inda zitifuzwa ku kigero cya 98%.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu birindwi ukwiye kwitwararikaho kugira ngo ube ukoresheje neza agakingirizo. Turavuga ku gakingirizo k’abagabo nubwo habaho n’ak’abagore ariko usanga kadakunze kuboneka ku isoko kuko gahenda ndetse n’uburyo bwo kugakoresha bukaba bugoye.

  1. Kureba itariki kazarangiriraho (expiration date/Date d’expiration)
Aka gakingirizo bigaragara ko kakozwe mu kwa kane 2022, kazarangira mu kwa Gatatu 2027 (MFD.2022/4 – EXP 2027/03)

Kimwe n’indi miti, agakingirizo na ko kagira igihe kakorewe n’igihe kazarangirira. Nukuvuga ko nyuma y’icyo gihe ubundi kagomba kujugunywa.

Nubwo rero usanga gafite igihe kirekire cyo kumara kagikoreshwa, ni byiza kureba ko icyo gihe kitarangiye kuko ushobora kugakoresha wizeye ko kakurinda nyamara ntikakurinde.

2.Kumva ko karimo umwuka 

Iyo ukanze agakingirizo gafunitse, wumva harimo umwuka. Ni byiza kubyitaho kuko iyo uwo mwuka utarimo ntabwo kaba kacyujuje ubuziranenge.

3. Kugakura mu gifuniko cyako neza

Ku mutwe w’igifuniko cy’agakingirizo usangaho utwinyo tugufasha guca icyo gifuniko ngo ugakuremo. Ukoresha intoki, ukirinda gukoresh ibikoresho bikeba, nk’urwembe cyangwa icyuma. Impamvu nukugira ngo wirinde ko wakata nabi ukangiza n’agakingirizo. Iyo umaze guca igifuniko, uragakanda kakazamuka

4. Kukambara neza 

Iyo umaze gukura agakingirizo mu gifuniko cyako, ureba uruhande uribwambike igitsina. Ku gira ngo ubimenye uhuhamo ukareba aho umwenge uri. Ubundi, ugafata ku mutwe wako mu gihe uri kukambika igitsina.

Icyo bifasha, nukugira ngo kariya gatwe kako katajyamo umwuwa mu gihe uri kukazingurira ku gitsina bigatuma gashobora guturika mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyindi kandi, agakingirizo kambikwa igitsina cyafashe umurego. Kirazira kukambara utarafata umurego kuko gashobora kuvamo mu gihe uri mu gikorwa.

Ni nayo mpamvu kandi, mu gihe umaze gusohora (kurangiza) ugomba guhita urekeraho kugira ngo intanga zitazamuka zikarenga aho agakingirizo gafatiye zikinjira muri mugenzi wawe.

5. Kukiyambura neza

Nk’uko uba wabigenje ukambara, ni nako ukiyambura. Wirinda kandi kukiyamburira hejuru y’uwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina kuko intanga zawe zishobora kugucika zikagwa mu gitsina cy’uwo muri gukorana iyo mibonano, ugasanga uteye inda mu buryo bugutunguye.

Iyo umaze kwiyambura agakingirizo kandi, uragapfundika kugira ngo intanga zigumemo imbere.

6. Agakingirizo gakoreshwa inshuri imwe gusa

Ntabwo agakingirizo ari umwenda bamesa bakongera bakambara. Gakoreshwa inshuro imwe gusa ubundi ukakajugunya.

Icyo bisobanuye kandi, iyo umaze gusohorera mu gakingirizo ntabwo wamena intanga ngo wongere ukambare. Kaba karangije akazi kako, urakajugunya.

 7. Kukajugunya ahabugenewe

Mu rwego rwo kubahiriza isuku no kwirinda ko abana batora agakingirizo kamaze gukoreshwa, ni ngombwa ko iyo umaze kugakoresha ukajugunya ahantu hizewe nko mu musarane cyangwa se ahandi umena imyanda.

Iyo ugiye kukajugunya mu myanda, ubanza kugafungira mu kindi kintu ku buryo ntawakabona.

Ku bakoresha imisarani ya kizungu kandi si byiza gutamo udukingirizo kuko dushobora gutuma ziziba.

Agakingirizo k’abagore

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here