Mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira, umudugudu wa Kasonga (Akarere ka Rubavu) habereye impanuka y’ikirombe mu gitondo cyo ku cyumweru, tariki 14 Mata 2025, ahagana saa moya za mu gitondo.
Abasore babiri bari bacukura itaka bagwiriwe n’iki kirombe, umwe ahita apfa ahasubitse ari na we witwaga Nkuru w’imyaka 19, undi akomeretswa bikomeye ajyanwa kwa muganga. Ababonye ibyabaye bavuga ko uwitabye Imana yagwiriwe n’itaka rimuca umutwe.
Abakoraga muri icyo kirombe bavuga ko nyiracyo yari amenyerewe gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nta byangombwa afite, ariko ngo yababwiraga ko akiri kubishakisha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yemeje ko nyiri ikirombe yari yarakomeje kwihanangirizwa n’ubuyobozi ariko ntiyubahirize, ndetse ngo yari yaranashyikirijwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubugenzacyaha (RIB) kubera uburyo yakoragamo. Kuri ubu arimo gushakishwa kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.
Yagize ati:
“None ibyo yakoraga mu buryo butemewe bitumye tubura ubuzima bw’umuturage. Nyiracyo turamushakisha abibazwe.”
Abakoranaga n’uwitabye Imana basabye ko umuryango we uhabwa ihumure, ndetse bakizeza ko uwakomerekejwe azitabwaho mu kuvurwa na nyir’ikirombe.



