Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (Minisante) ivuga ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo.
Ni mu butumwa Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yanyujije mu buryo bw’amashusho, bugamije gushishikariza Abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025.
Zimwe mu ngamba Minisiteri y’ubuzima yashyizemo imbaraga mu kurandura Malaria, harimo gutera imiti yica imibu itera iyi ndwara, mu nzu ndetse no kurara mu nzitiramibu zikoranye umuti.
Nubwo izi ngamba zagiye zitanga umusaruro, Minisitiri Dr. Sabin yavuze ko hari uturere muri iyi minsi Malaria yazamutse. Utwo ni akarere ka Gasabo na Kicukiro two mu mujyi wa Kigali, Gisagara na Nyamagabe two mu ntara y’Amajyepfo, ndetse na Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.
Mu isuzuma Minisante yakoze ngo yasanze imibu itera Malaria yarahinduye amayeri ku buryo izi ngamba zari zisanzweho zitagihagije ngo zikumire iyi ndwara.
Dr. Sabin yagize ati ” twasanze imibu ubwayo, kubera kuyirukana mu mazu haterwamo imiti ndetse n’abantu bagenda bamenya umuco wo kurara mu nzitiramibu, iyo bikozwe igihe kirekire, imibu na yo itangira guhindura imyitwarire.”
Kubere iyo mpamvu ngo iyo mibu ” isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yuko bajya no muri ayo mazu, bigatuma n’ubwo burwayi babugira kandi mu mazu yarahateye umuti, afitemo n’iyo nzitiramibu.
INDI NKURU WASOMA: KURANDURA MALARIA: AKARERE KA GISAGARA KASABIWE UMWIHARIKO
Hakenewe gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri zororokeramo imibu itera Malaria
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ahantu hororokera imibu hagenda hiyongera, mu gihe nyamara ari ho hateje inkeke mu gutuma indwara ya Malaria yiyongera.
Aho harimo aho abantu bari kubaka, ibihuru bikikije amazu, aharetse amazi, mu bimene by’amacupa n’ibicuma, mu miyoboro y’amazi n’ahandi.
Minisitiri Sabin yavuze ko aha hantu hateje inkeke kuko hororokera imibu myinshi. Yagize ati “Niyo kaba agafuniko k’icupa! Waruzi ko muri kariya gafuniko k’icupa, iri tunywesha ibinyobwa bitandukanye, gashobora kujyamo imibu ibihumbi bibiri! Ibaze noneho ahantu hari amazi menshi!”
Minisitiri Sabin yasabye Abaturarwanda ko “ibyo twagiye dukora mu bihe byashize, twongere tubisubiremo kandi cyane.”
Ibyo bikorwa birimo gutema ibihuru bikikije aho abantu batuye, gusiba ibinogo birekamo amazi ndetse no kuvanaho ibintu byose bishobora kurekamo amazi.
Gukoresha nabi imiti ivura Malaria biri gutuma itakaza ubudahangarwa mu kuvura iyi ndwara
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzima yavuze ko Malaria ari indwara ivurwa igakira ndetse ko mu Rwanda hari imiti ivura iyi ndwara. Cyakora ngo gukoresha nabi iyi miti bishobora gutuma itakaza ubushobozi bwayo mu kuvura iyi ndwara.
Dr. Sabin yasabye Abaturarwanda ko mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso bya Malaria, birimo kugira umunaniro mwinshi, kubabara umutwe, kubababara mu ngingo no gucibwamo [rimwe na rimwe], yajya agana umujyanama w’ubuzima akamusuzuma, yasanga afite iyi ndwara akamura imiti.
Minisiteri y’ubuzima kandi ngo yazanye indi miti yunganira iyarisanzwe. Dr. Sabin yagize ati “Dufite imiti mishya twazanye yo kunganira iyo ngiyo isanzwe, kugira ngo hataza kuba ubudahangarwa ku miti twavuzaga.”
Nubwo Malaria ari indwara ivurwa igakira, kuyivuza nabi bishobora kuganisha ku burwa bukomeye bwaganisha no ku rupfu. Ni ibibazo bishobora kubaho mu minsi itatu gusa umaze gufatwa n’iyi ndwara.