Kigali: Batangiye gukoresha imodoka ikubura ikanakoropa imihanda ya kaburimbo

0
47

 

Umujyi wa Kigali watangiye gukoresha imodoka nshya ifite ikoranabuhanga rihanitse mu bikorwa byo gukubura no gukoropa imihanda ya kaburimbo, mu rwego rwo kongera isuku n’umutekano ku mihanda y’umujyi.

Iyi modoka, ikorera mu ijoro, yifashisha ibiroso by’ikoranabuhanga hamwe n’amazi yo gusukura, ikanagira ikigega gikusanyirizwamo imyanda. Emma-Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko iyi modoka “idateza ivumbi cyangwa indi myanda” igihe iri mu kazi, kandi ko isuku itegurwa neza ntigire aho yangiza.

Ati: “Ifite amatiyo asukura amapine yayo ndetse n’iyo ubwayo, igihe bibaye ngombwa. Umwanda iwukusanya neza ikawujyana ahabugenewe.”

Yongeyeho ko iyi modoka itagamije gusimbura abakozi b’isuku, cyane cyane abagore bagira uruhare rukomeye mu guharanira isuku y’umujyi wa Kigali. Ati: “N’ubwo iyi modoka iri mu bikorwa, abakozi b’isuku bazakomeza akazi kabo nk’uko bisanzwe, cyane cyane ahatagerwa n’iyo modoka.”

Umujyi wa Kigali ukomeje kurangwa n’isuku no kuba umujyi ukomeje kuba icyitegererezo ku mugabane wa Afurika. Mu mwaka wa 2023, Kigali yaje ku mwanya wa mbere mu mijyi 30 muri Afurika yakoreshejweho ubugenzuzi ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Uretse isuku, Kigali iherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye guturwamo no gushorwamo imari, nk’uko byagaragajwe na The Africa Report ku bufatanye na Jeune Afrique. Yanashyizwe ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa, nk’uko byemejwe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ICCA.

Muri 2024, u Rwanda rwakiriye abasaga 52,000 mu nama zitandukanye, bininjiriza igihugu asaga miliyoni 84 z’Amadolari ya Amerika, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).

Kigali_ Haje imodoka ikubura ikanakoropa imihanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here