Impamvu yemewe, muganga wemewe, ahantu hemewe, igihe inda ifite: ibintu bine ugomba kuzirikana mbere yo gusaba gukurirwamo inda

0
39

Mu Rwanda, kugira ngo umugore cyangwa umukobwa ahabwe serivisi yo gukuramo inda mu buryo bwizewe kandi bwemewe n’amategeko (Safe abortion) ni uko aba ari mu byiciro bitanu by’abo itegeko ryemerera guhabwa iyo serivisi; akabikorerwa na muganga wemewe na Leta; bigakorerwa ku kigo cy’ubuvuzi cyemewe kandi iyo nda ashaka gukuramo ikaba itarengeje igihe cyagenwe n’amategeko.  

Muri rusange, mu Rwanda, gukuramo inda ku bushake ni icyaha gihanwa n’amategeko, yaba uwayikuyemo ndetse n’uwayimukuriyemo.

Ingingo ya 123 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ibihano bihabwa uwikuyemo inda ku bushake, mu gihe ingingo ya 124 y’iryo tegeko ivuga ku wakuriyemo undi inda.

Cyakora, ingingo ya 125 y’iryo tegeko iteganya impamvu 5 zituma umugore/umukobwa ataryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

  1. IMPAMVU ZEMEWE:

Iyi ngingo ya 125 ivuga ko “Nta buryozwa cyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira…”

Izo mpamvu ni izi: kuba utwite ari umwana; (Ni ukuvuga ko afite imyaka iri munsi ya 18); kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Iyi ngingo y’itegeko ikomeza ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta, kandi ko ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga atange iyo serivisi bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho, ahanwa nk’uwikuyemo inda.

Ingingo ya 126 y’iryo tegeko yo isobanura uko bigenda iyo usaba gukurirwamo inda ari umwana (afite imyaka iri munsi ya 17), ikavuga ko abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho.

Iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo kitabwaho.

Usaba ko umwana afiteho ububasha bwa kibyeyi akurirwamo inda, abisaba umuganga wemewe na Leta yitwaje inyandiko y’ivuka igaragaza igihe umwana yavukiye.

  1. MUGANGA WEMEWE NA LETA

Kuba umugore usaba gukurirwamo inda ari muri biriya byiciro bitanu byemewe n’amategeko, ntibihagije ngo ahabwe iyo serivisi na muganga uwo ari we wese, ahubwo agomba kuba ari uwemewe na Leta.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima N°002/MoH/2019, ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, mu ngingo yaryo ya 2, itanga ibisobanuro by’amagambo, rivuga ko uyu ari ufite ubumenyi mu buvuzi bw’abantu, ufite nibura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Ubuvuzi kandi wemewe n’urwego rushinzwe kugenzura imirimo y’ubuvuzi mu Rwanda, ukorera mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa cyigenga.

  1. AHANTU HEMEWE

‘Ahantu hemewe’ ni indi ngingo ishingirwaho kugira ngo umugore cyangwa umukobwa ahabwe serivisi yo gukuramo inda mu buryo bwizewe kandi bwemewe n’amategeko.

Iteka rya Minisitiri w’ubuzima, twabonye haruguru, mu ngingo ya ryo ya 5 riteganya ko aho hantu ari mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga, kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

  1. IGIHE NTARENGWA INDA IGOMBA KUBA IFITE

Ingingo ya 4 y’iryo teka rya Minisitiri w’ubuzima ivuga ko ‘Uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri (22).’  Aha ni ukuvuga amezi atanu.

Mu bindi iteka rya Minisitiri w’ubuzima riteganya harimo ko umuntu wifuza kubona serivisi yo gukurirwamo inda, afite uburenganzira bwo kugana ikigo cy’ubuvuzi cyabiherewe uburenganzira yihitiyemo no guhabwa serivisi akeneye atabanje kubazwa urupapuro ruhamwohereza. (transfert médical.)

Umuganga n’ikigo cy’ubuvuzi bakiriye uwo muntu kandi, bagomba kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kugirirwa ibanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here