Impunzi z’Abarundi 115 ziganjemo izabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe kuva mu 2015 zatashye zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Urugendo rwo gufasha abo Barundi gusubira iwabo rwatangiriye i Kirehe n’i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025.
Aba mbere bongeye gukandagira ku butaka bw’igihugu cyabo saa 13:25 nyuma yo kwambuka umupaka wa Nemba.
Abatashye 115 barimo abagore 58 n’abana 51 babarirwaga mu miryango 58 harimo abantu 107 babaga mu Nkambi ya Mahama n’abandi umunani babaga i Kigali.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’Impunzi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Karagire Gonzague yavuze ko gucyura izo mpunzi byakozwe hashingiwe ku busabe bwazo.
Ati “Icyemezo cyo gutaha ni bo bacyifatira noneho Leta bahunze n’iyabakiriye hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bagategura uburyo bataha. Ibyo byose hamwe n’ubufasha bahabwa bageze iwabo biba biteguye barabihabwa.”
Bamwe muri izo mpunzi baganiriye na IGIHE, biganjemo abari bafite abana babyariye mu buhungiro, bavuze ko nubwo ubuhunzi ari ubuzima bugoye bishimira ko mu Rwanda nta kibazo bahagiriye.
Ndayishimiye Eric n’umuryango we bavuye mu Burundi mu 2015. Yavuze ko yageze i Mahama akomeza amasomo ye ndetse akishimira n’ibindi u Rwanda rwabafashije.
Ati “Bari badufashe neza kuko twabonaga ibyo kurya n’imyambaro ku gihe nta kibazo. Twaje niga mu wa mbere w’amashuri abanza ngeze mu nkambi nkomereza amashuri aho nari ngeze ubu nari ndi mu wa kane w’ayisumbuye ariko nize n’imyuga yo gutwara moto no gukanika ibinyabiziga.
Yakomeje ati “Twavuye mu Burundi nkiri muto cyane sinzi uko byari bimeze ariko abariyo batubwiye ko ari amahoro nari mfite urukumbuzi rwo kongera gusubira iwacu.”
Bamuhorubusa Aziza wari mu Nkambi ya Mahama kuva mu 2015, yavuze ko mu myaka 10 ahamaze ashima ibyo u Rwanda rwabafashije ariko ko igihe cyari kigeze ngo asubire mu gihugu cye.
Ati “Naje mfite abana babiri ariko ubu ngize batanu. Twarakurikiranye twumva iwacu amahoro yaragarutse ndavuga nti ‘mu myaka 10 u Rwanda rwarakoze nta kibazo twagize uretse imbogamizi z’ubuzima n’abandi bahura na zo. Twafashe umwanzuro wo gutaha kuko hari agaciro umuntu agira iyo ari mu gihugu cye, ariko hano ubuyobozi bwagerageje kutwitaho rwose n’abana bange nta kibazo bagize.”
Ndabacekure François wageze mu Rwanda mu 2002 akaza kujya mu Nkambi ya Mahama mu 2015 avuga ko yaje afite abana bane ubu bakaba babaye umunani ariko ko yafashe umwanzuro wo gusubira mu gihugu cye.
Ati “Nageze hano mu 2002 nshaka akazi ariko mu 2015 batuzana hamwe n’abandi mu Nkambi. Hari abandi bagiye bahunguka mbere batubwira ko ari amahoro natwe dufata umwanzuro wo gutaha. Nizeye ko ndagenda ngasubira aho navukiye ariko ninsanga kuhaba bigoye nzashaka ahandi.”
Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko kuva ku itariki 27, 2020 impunzi z’Abarundi zimaze gutaha zose hamwe ari 30.907.
Ni mu gihe hakiri izindi 52.862 ziri mu Rwanda barimo abagera kuri 42.421 bari mu Nkambi ya Mahama n’abandi bari ahandi hatari mu nkambi.





















