Ingenzi Women Tennis Program ni imwe muri za program z’umuryango utari uwa Leta witwa Ingenzi Initiative. Ifasa abagore n’abakobwa bifuza gukina umukino wa Tennis, ibaha imyitozo ndetse no kubategurira amarushanwa.
Ndugu Philbert, umutoza muri Ingenzi Women Tennis Program, akaba anayobora umuryango Ingenzi Initiative, avuga ko batangije iyi program mu rwego rwo kongera umubare w’abagore n’abakobwa bakina uyu mukino.
Yagize ati “Twatangiye dufite intego nyamukuru yo guteza imbere ihame ry’uburinganire muri tennis, dufasha abakinnyi b’abadamu kugira ngo nabo bitabire umukino wa tennis.”
Yongeraho ko “tubafasha mu buryo butandukanye, harimo kubatoza no gutegura amarushanwa.”

Hashize imyaka ibiri iyi program itangiye. Bamwe mu bakinnyi baganiriye na buzima.rw bavuga ko aya ari amahirwe bagize kuko gukina uyu mukino mu busanzwe bihenda.
Estella Triella Nduwayezu yagize ati “Buri gihe uko nacaga kuri ‘Petit Stade’ nabonaga abantu bakina ariko nkumva mfite ubwoba kuko buri muntu wese arabizi ko tennis ari umukino uhenze kuwukina. Kubona ibikoresho, umutoza, byose birahenze.”
Nyuma yo kugera mu Ingenzi Women Tennis Program, Estella avuga ko “Ubu numva mfite umurava wo gukina uyu mukino. Dufite umutoza mwiza kandi tugenda twigiranaho nk’abakinnyi.”
Gatera Joy, na we ashimangira ko “Iyi gahunda ya Ingenzi Initiative ni nziza cyane kuko izamura abagore mu mukino wa tennis. Ndizera ko iyi program izafasha abagore benshi bifuza gukina tennis.”
Gukina tennis kandi ngo byanabaye isoko y’ubuzima bwiza no kugwiza inshuti z’ingirakamaro.
Alice Bugingo yagize ati “Icya mbere, tennis yampuje n’abantu kandi b’umumaro. Icya kabiri, yaramfashije mu buzima kuko naje muri tennis narabuze ikintu cyatuma ngabanya ibiro. Nafashe amezi abiri nkina buri munsi kandi ngakina igihe kirenze isaha imwe. Kuva mu kwa Kabiri kugera mu kwa Karindwi narimaze kugabanukaho ibiro 10.”

Umuryango Ingenzi Initiative uvuga ko uzakomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda yo kuzamura abari n’abategarugori mu mukino wa tennis mu Rwanda.
Ndugu Philbert yagize ati “Turifuza kugera ku rwego rwo kugira umukinnyi utwara ibikombe, yaba ku rwego rw’abakinna nk’abishimisha (amateur), ndetse n’ababigize umwuga (professionals).”
Yongeraho ko” Ikindi turifuza gukorana cyane n’ibigo by’amashuri kuko ni ho hantu ubona urubyiruko ruri hamwe icyarimwe, ukabatoza bari hamwe noneho n’umusaruro ukabonekera rimwe.”
Imyitozo muri Ingenzi Women Tennis Program ibera muri IPRC Kigali, ku kibuga cya Ecology Tennis Club, buri wa Gatatu na buri wa Gatanu saa cyenda (3:00PM) ndetse no kuwa Gatandatu kuva saa munani kugera saa kumi n’ebyiri (2H00 – 6H00 PM)



Niba wifuza kumenya ibisabwa ngo winjire muri Ingenzi Women Tennis Program, hamagara Ndugu Philbert kuri 0789052444