Kigali, 15 Nzeri 2025 – Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi yamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ivuga ko u Rwanda rukwiriye kurekura Ingabire Victoire Umuhoza, ufunzwe kuva muri Kamena 2025.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 11 Nzeri 2025 (2025/2861(RSP)), wibanda ku Rwanda, ushinja leta guhohotera abatavuga rumwe na yo no kubafunga binyuranyije n’amategeko. Abadepite b’u Rwanda bavuze ko ari ugusuzugura ubusugire bw’igihugu no kugaragaza imyumvire y’ubukoloni bushya.
Abadepite bamaganye “kwivanga” kwa EU
Depite Mukabunani Christine yavuze ko Abanyarwanda bazi kwivuganira ku bibazo byabo, atari ngombwa ko hari abandi banyamahanga babavugira. Yagize ati:
“Ntabwo ari abavugizi bacu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda tugize ikibazo ntabwo twavugirwa n’abandi, twabyivugira.”
Depite Pie Nizeyimana wo muri UDPR yagaragaje ko umwanzuro wa EU ari agasuzuguro ku Rwanda n’Afurika yose. Yibukije ko Ingabire Victoire ari Umunyarwanda nk’abandi, bityo agomba kubahiriza amategeko.
Depite Tumukunde Aimée Marie Ange we yavuze ko EU ikomeje kugendera ku myumvire y’ubukoloni bushya, igamije gusenya ibihugu by’Afurika, cyane cyane ibiri mu nzira y’iterambere nka Rwanda.
Depite Venutse Icyitegetse n’abandi badepite bemeje ko ibyo gusaba kurekura Ingabire ari uburyo bwo kwanduza isura y’u Rwanda, ariko nta Munyarwanda ubitewe ubwoba.
EU ishinjwa gusuzugura ubutabera bw’u Rwanda
Abadepite banenze EU ku kuba isaba kurekura Ingabire Victoire nyamara yakatiwe n’inkiko, akanababarirwa mu 2018 mbere yo kongera gukurikiranwaho ibyaha bishya birimo guteza imvururu no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha leta mu mahanga.
Depite Jennifer Wibabara yagize ati:
“Ni agasuzuguro ku nzego zacu. U Rwanda si insina ngufi. Ingabire Victoire si hejuru y’amategeko.”
Abadepite bose basanze uwo mwanzuro wa EU ari igikoresho cya politiki kigamije gusebya u Rwanda no kugena uburyo rugomba kwiyobora, ibintu bemeza ko bidashoboka kuko igihugu gifite ubusugire n’ubwigenge.














