Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu Kubungabunga Ubuzima (RICH), bavuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo Akarere ka Gisagara gahabwe umwihariko mu bijyanye no kurwanya Malaria, ku buryo ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera iyi ndwara byakorwa inshuro ebyiri mu mwaka.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) igaragaza ko indwara ya Malaria yagiye yiyongera cyane mu karere ka Gisagara, mu mwaka w’imihigo wa 2024-2025, bituma kugeza ubu kari ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage barwaye mararia benshi mu gihugu.
Iyo mibare igaragaza ko muri Kamena bari 4833, mu gihe mu Ukwakira bageze ku bihumbi 33. Ni ukuvuga ko bikubye inshuri zirenga esheshatu.
Cyakora, kuva mu Ugushyingo iyi mibare yatangiye kugabanuka aho muri uko kwezi abarwaye Malaria ari 7,500.
Umukozi w’Akarere ka Gisagara, Ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara z’ibyorezo, HABIMANA Nelson ashimangira ko impamvu y’iri gabanuka aruko “bigeze mu kwezi kwa munani mwo hagati twateye umuti wica imibu itera Malaria”
Nelson avuga ko ubu bari gukora ubuvugizi kugira ngo uwo muti ujye uterwa mu kwezi kwa Karindwi kuko ari bwo Malaria itangira kwiyongera muri aka karere. Ati “Hari gukorwa ubuvugizi ko umuti wajya uterwa mu kwezi kwa karindwi. Ni byo byadufasha.”
Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu Kubungabunga Ubuzima (RICH), nka bamwe mu basanzwe bakora ubukangurambaga n’ubuvugizi mu kurwanya indwara ya Malaria, bashimangira ko akarere ka Gisagara gakwiye guhabwa umwihariko mu bijyanye no kurandura Malaria.
Kaneza Narcisse, Umukozi wa RICH, Ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kurwanya Malaria mu ntara y’Amajyepfo yagize ati “Ni ubuvugizi turi gukora kugira ngo mu rwego rw’igihugu barebe icyakorwa muri Gisagara. byibuza bajya batera imiti inshuro ebyiri mu mwaka.”
Kaneza avuga ko kandi mu gihe gutera uwo muti inshuro ebyiri mu mwaka byaba bitarashoboka nibura “igihe cyo gutera kikubahirizwa. Kubera ko kurenza igihe cyo gutera, biba ikibazo, Malaria nyine igahita yiyongera.”

Uretse ubu buvugizi Umuryango RICH uri gukora, ukomeje n’ibikorwa by’ubukangurambaga mu batuye akarere ka Gisagara.
Kuwa Gatandatu, tariki 21 Ukuboza 2024, uyu muryango wakoreye ubwo bukangurambaga mu murenge wa Gishubi, umwe mu mirenge itanu abayituye bivuriza ku bitaro bya Gakoma.
Umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Uwamahoro Evelyne ashimangira ko bakira abantu benshi baza kwivuza Malaria bavuye muri uwo murenge ari na yo mpamvu ubu bukangurambaga ari ingenzi. Ati “Ni Umurenge usanga nko ku munsi ushobora kwakira abarwayi ba Malaria bari hagati ya 30-50.”

