Iminota umugabo amara atera akabariro mbere yo gusoza icyo gikorwa, ni ingingo igarukwaho cyane mu biganiro bitandukanye, yaba ibinyura mu itangazamakuru ry’amajwi cg amashusho, iryandika , ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu biganiro mu matsinda.
Ni ingingo ariko itajya ibonerwa igisubizo gihuriweho ku cyitwa Kurangiza vuba, ibizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Premature ejaculation, cg se Ejaculation Précoce mu rurimi rw’Igifaransa.
Aba bagore twaganiriye, kuri bo basanga umugabo urangiza atamaze iminota bagarukaho aba akeneye kujya kwa muganga.
Umwe yagize ati “Ajya munsi y’iminota ibiri, icyo gihe byaba ari ikibazo, agomba kwegera abantu bafite ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakamufasha. »
Mugenzi we yagize ati “Numva umugabo wese urangiza mbere y’iminota itanu yaba arangiza vuba. Bibaye inshuro nyinshi yajya kwa muganga.”
N’abagabo hari uko basobanura icyitwa kurangiza vuba. Uyu yagiza ati “Munsi y’iminota itanu navuga ko ndangije vuba.”
Undi yagize ati “Iminota ibiri iba ihagije.”
Nawe urigusoma iyi nkuru hari iminota usanzwe utekereza cyangwa se uhise utekereza muri aka kanya. Wasanga iri hejuru y’iyo aba twaganiriye bavuze cyangwa se iri munsi.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) igaragaza ko ku Isi, abagabo hagati ya 30% na 40 % bafite ikibazo cyo kurangiza vuba.
Ese kurangiza vuba bisobanuye iki mu buryo bwa kiganga ?
Inzobere mu mikorere n’imikoreshereze y’ibitsina, [sexologue] akaba n’inzobere mu kuvura ibibazo biyishamikiyeho hifashishijwe imitekerereze [psycho-sexologue], Dr. Pattana Mulisanze avuga ko nk’abaganga kugira ngo bemeze ko umuntu arangiza vuba aruko ” Uwo muntu aba arangiza mugihe cyiri munsi y’iminota ibiri kandi ibyo bikaba mu buryo we adashobora guhagarika.”
Dr. Pattana kandi avuga ko ibyo bidahagije ngo uwo muntu avuge ko afite uburwayi akeneye kwivuza. Ahubwo ko “Uko kurangiza vuba kumutera umuhangayiko (distress). Ntibigomba kandi kuba bifitanye isano n’ibindi bibazo by’ubuzima, nk’ibiyobyabwenge anywa cyangwa se imiti afata.”
Cyakora, Dr. pattana avuga ko mu gihe umuntu aje abagana avuga ko ahangayikishijwe no kurangiza vuba batamusubiza inyuma, kabone niyo yaba amara iminota irenze ibiri.
Ati “Umuntu ashobora kuba arangiza nyuma y’iminota itanu cyangwase 10 ariko bikamutera umuhangayiko, tugomba kumwitaho kuko kuri we biramuhangayikishije cyangwa se uwo babana.”
Mu gihe kurangiza vuba k’umugabo bitamubangamiye nyamara umugore we abangamiwe havurwa nde ?
Dr. Pattana Mulisanze avuga ko hari igihe bakira umugabo ushaka kwivuza nyamara bagasanga atari we ufite ikibazo.
Ati “Hari umuntu uza avuga ati ‘njyewe nkeneye kwivuza kurangiza vuba’ wamubaza uti ese hari ikibazo wowe biguteye akakubwira ati ‘njye nta kibazo binteye ariko umugore wanjye arahangayitse.’ ”
Muri icyo gihe rero ngo umugore niwe ukeneye kuvurwa. “Umugore niba ari we uhangayitse, yagombye kuza kureba ubufasha, agasobanurirwa, byaba ngombwa tukazifashisha uwo mugabo kugira ngo tubone igisubizo kinogeye bombi.”
Imibonano mpuzabitsina itanyura abashakanye ni imwe mu mpamvu ziba intandaro yo gucana inyuma, biganisha no gutandukana burundu.
Inzobere mu mikorere n’imikoreshereze y’ibitsina, Dr. Pattana Mulisanze, atanga inama ko abakorana imibonano mpuzabitsina bakwiye kuganira, kugira ngo bahurize ku bibanyura bombi muri icyo gikorwa.