Kwanduza cyane no kuzahazwa n’indwara z’ibyuririzi: Ingaruka ku bantu bafite Virusi itera SIDA batabizi

0
39

Inzobere mu buzima bw’imyororokere zishishikariza abaturage batinya kwipimisha Virusi itera SIDA gutinyuka bakamenya uko bahagaze, kuko kubaho ufite iyi virusi utabizi bituma uyikwirakwiza byihuse kandi nawe ukazahazwa n’indwara z’ibyuririzi. 

Kwisuzumisha Virusi itera SIDA ni bwo buryo bwonyine bufasha umuntu kumenya uko ahagaze ku bijyanye n’iki cyoreza ; yasanga ari muzima agafata ingamba zo gukomeza kwirinda ; yasanga yarananduye agahita atangira imiti igabanya ubukana bw’iyi Virusi.

Inzobere mu buzima bw’imyororokere Dr. Anicet Nzabonimpa yagize ati “Kwipimisha ni ngombwa cyane kuko iyo umuntu agiye kwa muganga bakamupima, bamuha ubujyanama bwimbitse kugira ngo niba atarandura bizakomeze. »

Ku wo basanze yaranduye nawe, Dr. Anicet avuga ko “Ubu mu Rwanda hasigaye hari gahunda ko uwo muntu ahita atangira guhabwa imiti yo kumwongerera abasirikare b’umubiri yitwa imiti igabanya ubukana’.”

Nubwo bimeze bityo ariko, hari urubyiruko ruvuga ko rutakwipimisha Virusi itera SIDA, kubera gutinya ibisubizo babona.

Umwe yagize ati.”Reka reka reka sinajya kwipimisha! Ibaze rero pampaye ibisubizo ko nanduye, sinkubeshya sinzi ko nava no kwa muganga.”

Mu genzi we nawe ati “Buriya umuntu ni we uba azi ibyo yakoze. Iyo ntekereje kwipimisha, hari igihe agatima gahita gatera ku bakobwa twaryamanye, ngatekereza n’abo tutikingiye.”

Ni mugihe kandi ngo gusanga baranduye byatuma biheba bagapfa vuba. Uyu yagize ati “Iyo wihebye uhita upfa. Nubundi rero kuba nta cyo mbaye, naba se njya gukorayo iki!”

Ku rundi ruhande ariko, mugenzi wabo watinyutse akajya kwipimisha abagira inama yo gutinyuka kuko iyo wamenye uko uhagaze ari na byo bituma ufata ingamba zo kwirinda.

Yagize ati “Nanjye narabitinyaga cyane, nkumva sinabasha kwiyakira. Umunsi umwe mfata icyemezo ndipima [self-testing], njya no kwa muganga bampa ibisubizo bizima.”

Uyu mukobwa w’imyaka 23 akomeza avuga ko “Mbere naratekereza nti wasanga ntari na muzima, ku buryo nanabikora nyine [imibonano mpuzabitsina] nta cyo nitayeho, ariko ubu sinabitinyuka. Inama naha urundi rubyiruko nukwipimisha bakamenya aho bahagaze kuko iyo uzi aho uhagaze ni bwo uha agaciro ubuzima bwawe.”

Dr. Anicet Nzabonimpa, Inzobere mu buzima bw’imyororokere

Inzobere mu buzima bw’imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa ashimangira ko kubaho ufite Virusi itera SIDA utabizi byongera ibyago byo gukwirakwiza iyi Virusi. Ati “Uko umuntu ayimarana imyaka myinshi, ni ko umubare wa virusi ugenda uba mwinshi mu maraso. Ni na we noneho usanga no kuyanduza byihuta.”

Dr. Anicet avuga ko kuri uwo wanduye na we “Ubuzima bwe buba buri mu kaga. Aba ashobora kurwara za ndwara z’ibyuririzi z’igikatu, zikaba zanamuhitana.”

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zashyizeho gahunda zorohereza urubyiruko kubona serivisi zo kwipimisha Virusi itera SIDA, zirimo ibigo by’urubyiruko, ibyumba by’ibanga ku bigo nderabuzima (youth coners), ndetse n’uburyo bwo kwipima buzwi nka ‘self-testing.’

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afrika bikora cyane mu guhashya Virusi itera SIDA. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya SIDA, UNAIDS, y’umwaka ushize, yagaragaje ko Abanyarwanda 95% bafite Virusi itera SIDA babizi, muri bo 97.5% bakaba bafata neza imiti igabanya ubukana, mu gihe 98% mu bafata imiti, Virusi yaragabanutse mu maraso (Viral load suppression).

Ibyo bishyira u Rwanda mu bihugu 5 bya Afurika bihagaze neza mu kurwanya Virusi itera SIDA, hashingiwe ku ntego ya UNAIDS bise 95-95-95, igamije ko bitarenze mu mwaka wa 2025, 95% by’abantu bafite Virusi itera SIDA bagomba kuba babizi, 95% bakaba bafata imiti igabanya ubukana, 95% Virusi yaragabanutse mu maraso (Viral load suppression).

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here